ko hari amahoro, kandi nawe ubwawe uziko ntayo kuko nawe ufite ubwoba n’ubwo utabivuga, ntusinzira. Uririrwa ubunza Imitima y’ukuntu wasohokana n’umuryango wawe mukava mu Rwanda. Umucunze wasanga akebaguza, abana be biga hanze, umugore we yaragiye Canada, n’ibindi… Hari n’abitirirwa ngo Izina ry’Imana birirwa bacungacunga, bakazenguruka isi batinya ko hari icyo baba mu Rwanda. Bagapanga ibiterane bakirirwa bazenguruka isi bacungacunga ko hari icyaba, bashaka amakuru, birirwa babaza!
U Rwanda n’umuhamagaro warwo rurasabwa ibintu byinshi, kandi bikomeye ntabwo byigeze bikorwa, abakagombye kubikora babirengaho bakabyoroshya, cyangwa bakabikora agace bahuzagurika, bakabicurika, bagakora ibisoza, maze bakagira ngo bameze nk’ayandi mahanga. Tugasoreza kuri Z. Nk’abiyita Abanyarwanda tugomba kumenya abo turi bo, ko twahamagawe ko turi nk’Abayisirayeli. Ntitugomba kudamarara, kuko ndetse hari n’ubwo twibagirwa tukiyambaza n’ibigirwamana, n’ibindi byaha byaduteza intambara nk’izo Abayahudi bahuye nazo. Na n’ubu ngo ntibari banamenya ko Yesu yaje, kandi ko ari we MESIYA… Ubu ngo bategereje MESIYA. Erega natwe ibigirwamana biri mu madosiye yacu! Kuko na n’ubu nandika abiyita Abanyarwanda barimo kuraguza. Reka twisobanukirwe tumenye kandi ngo icyo Imana ishaka n’uko TWIHANA TUKABABARIRANA noneho tukubakira kur’uwo musingi kugira ngo bifate bitazasenyuka, naho ubundi kubwiririza hejuru y’ibyaha, kuririmbira hejuru y’ibyaha, gukorera ibiterane byo gushima Imana hejuru y’ibyaha, gushyigikira Leta yiyita iy’ubumwe hejuru y’ibyaha, guhanurira ku byaha, kubeshyabeshya hejuru y’ibyaha muri make gukorera Imana hejuru y’ibyaha. Uwiyita Umunyarwanda «Hutu-Tutsi» Imana ntizabimwemerera n’iyo yagira ate. Igiye kubishyiraho iherezo. Mureke kwirirwa muvuga amahoro kandi muzi ko ntayo. Murayobya abantu b’Imana, murabahamisha mu mudendezo ku ngufu kuko n’ibyo umwanzi Satani ashaka kandi namwe ntimwiretse.
Kuva intambara ya 1994 yarangira Imana yagaye IDINI RYA ADEPR kuko ritabashije guhagarara mu cyuho. Ni na zo ngaruka ryagiye rigira kuko rifitanye urubanza n’Imana. By’ukuri habuze umukiranutsi, «Itorero nk’umuntu umwe» mbere ya 1994, iyo Itorero riza guhagarara neza ntabwo amaraso yamenetse aba yaramenetse. Iyo Itorero rihagaze nabi byose birapfa, kuko ni ho Imana ikorera, niko byagenze rero na none politiki yagiye hejuru ya Yesu, uyu nawe akuraho uburinzi bwe ararekura katubaho, kugira ngo twumve ariko wapi!
Abitwa inzaduka ko yabagaye namwe! Ndavuga abavuye hanze nyuma ya 1994. Nanjye nari mu «nzaduka» none na zo nazivuyemo, kuko nasanze «Nta bisusa nta mboga». Byose byuzuye imyuka mibi yo gushaka gukora amazina bubaka ibyo bita insengero z’Imana kandi ziba zibitirirwa. Abana b’Imana, Itorero ry’Imana, Abashumba
