IGICE CYA 1: UBUHAMYA BW’IFATIZO
*1Uragowe! Wa gihugu we cyuzuye urusaku rw’amababa y’udukoko, igihugu kiri hakurya y’inzuzi z’i Kushi, 2wowe wohereza Intumwa zinyuze mu nyanja, zikaza mu mato y’imfunzo hejuru y’amazi. Ni mwihute, ntumwa zabuhiriye, mutahe iwanyu muri kiriya gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikaba cyambukiranyijwe n’inzuzi.
3Yemwe, bantu batuye isi mwese, ubwo ikimenyetso kizigaragaza ku musozi, muzacyitegereze! Naho ihembe nirivuga, muzatege amatwi. *Kuko Uwiteka yambwiye ati «Nzigumira hamwe, maze nitegerereze aho ntuye; nzaba meze nk’ubushyuhe igihe cy’izuba, cyangwa nk’ibicu bibuditse igihe cy’isarura. Nuko ahagana igihe cy’isarura, ururabyo ruhunduye, amahundo amaze guhisha, imbuto bazitemesha umuhoro, naho amashami adafite akamaro akajugunywa, ibyo byose bizagabizwe inkongoro zo ku misozi n’inyamaswa z’inkazi. Inkongoro zizahamara impeshyi yose, inyamaswa z’inkazi zose zihugame itumba.»
“Icyo gihe, mu gihugu cy’abantu barebare b’umubiri unogereye, igihugu gitinywa kugera ku mpera z’isi, igihugu gikomeye kandi gishikamira abanzi, kikambukiranywa n’inzuzi, kizazanira amaturo Uwiteka Nyiringabo ku musozi wa Siyoni aho aganje». (Bibiliya Ijambo ry’Imana: Yesaya 18: 1-7)
*1Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, 2naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.3Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.». (Abaheburayo 1: 1-3).
Pawulo yaranditse ati « 12Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we 13 n’ubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera». (1 Timoteyo: 1 12-13). Nanjye ntanze iryo shimwe ku Mwami, Umucunguzi n’Umukiza wanjye Yesu Kristo. Nk’uko buri wese agira icyo amenya akakigeza ku bandi kugira ngo bazafashwe, nanjye namenye byinshi ku birebana n’ibyerekeranye n’amateka y’u Rwanda mu buryo
18
