01. UBUHAMYA BW’IFATIZO

Benshi bazihindura inshuti zawe atari zo, nzabakurinda. Ntuzigere ugira umwana w’umuntu wizera uko azaba ameze kose. (Biragukomereye cyane, kuko ukunda gusabana n’abantu, ni yo mpamvu bazabanza kuguhemukira cyane, kugira ngo ubone kujya ku murongo). 

Warababwiye barakuninira none banze kumva ariko nti bazanga no kubona. 

Bazakwifuza batakikubonye. Uzajye uhorana imbabazi nyinshi. 

Bazakwanga urwango kirimbuzi, ndetse bazanagerageza kukwamburira ubuzima kenshi, aho nzaba naragushyize, aho uzaba uri icyo gihe. 

Nzaba nkujyanye kure yabo nguhishe akanya gato, kugira ngo igihe cyabyo nikigera, abazasigara bazibuke ko wabibabwiye. 

mu gihugu nyuma gufatanya n’abandi 

Nzakugarura kugihindura. 

Ariko muri rusange IGIHE kizaba cyarangiye. Iyaba barumvise imiburo nabagutumyeho ntabwo bari kuba bagiye kurimbuka aka kageni. Kandi abari hanze na bo uzababwire ubanyihanangirize uti «Nimwihane ibyaha byanyu byose cyane mwihane inzangano z’amoko n’uturere ziri mu mitima yanyu, muve mu bigirwamana, munsabe kubakiza kuko ni njye Mukiza w’abari mu isi. 

«Nimwumvira Uwiteka muzarya ibyiza byo mu gihugu, ariko ni mutamwumvira inkota izabarya». (Yesaya 1: 19). 

Kandi uzababwire uti «Abo bose bafite umururumba w’ubutegetsi ngo bwo gukuraho Kagame n’imikorere ye, no gutegeka u Rwanda, ntabyo bazabona. Nzabuha abafite imitima imenetse bahindishwa umushyitsi n’Ijambo ryanjye. Kuko nk’uko naciye Sawuli ku ngoma narateguye Dawidi, uko ni ko ngiye kubigenza». 

Ibihe bije biraruhije, biruhije abiyita Abanyarwanda mwese ari abari hanze cyangwa abari mu gihugu, murarushye… murarushye…mwese murarushye! 

Abanyantege nkeya bafite 

nkeya bafite ubugingo buhoraho ngiye kubacyura mbavane mu isi, kuko ntabwo bazihanganira ibyago n’imibabaro bigiye kuza ku biyita Abanyarwanda n’ahandi hose mu isi. 

Abandi nzasigaza n’abo kuzankorera mu bwitange bwinshi, bwo guhangana akanya gato n’imikorere ya Antikristo watangiye gukora ku mugaragaro, hari na bo nzasigaza bo kuzabara inkuru gusa. Mu gihe gito ndaba nkuruhuye gato, ndagabanya ku mutwaro wari ufitiye abiyita Abanyarwanda, «Hari aho ndi bukunyuze mu ishuri», ariko mu kindi gihe nzongera nongere umutwaro w’abari mu gihugu imbere ndetse n’abari hanze abitwa

29