01. UBUHAMYA BW’IFATIZO

<impunzi»: Impunzi za politiki, iz’intambara, n’iz’inzara ari yo mibereho. 

Babwire, rangurura, kandi nzi ko na bo benshi batazakumvira. Ariko babwire, rangurura: 

*6″Kandi nawe mwana 

mwana w’umuntu we kubatinya, ntutinye n’amagambo yabo n’ubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa, ukaba utuye muri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n’igitsure cyabo n’ubwo ari inzu y’abagome. Maze uzababwira amagambo yanjye n’ubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije

8″Ariko weho mwana w’umuntu, umva icyo nkubwira. We kuba umugome nk’iyo nzu y’abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguha ukirye.9 Nuko ndebye mbona ukuboko kunyerekeyeho, maze mbona gufite umuzingo w’igitabo. 10 Akibumburira imbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n’inyuma, cyanditswemo amaganya n’umuborogo n’ibyago». (Ezekiyeli 2: 6-10). 

Nti none se niba batazanyumvira ndaruhira iki Mana? Uwiteka aransubiza ati «nzaba nikuyeho urubanza rw’uwo nguwo uzaburana ku munsi w’urubanza. Ngaho baburire umujinya wanjye ugiye gutera kugira ngo abanyabwenge bazumvira Ijwi ry’Imbuzi bazakizwe». 

*1Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 2″Mwana w’umuntu, uvugane n’ab’ubwoko bwawe ubabwire uti Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishaka mo umuntu ngo bamugire umurinzi, 3nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu, *maze uzumva ijwi ry’impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa. 5Yumvise ijwi ry’impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijije ubugingo bwe. Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.” 7Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanylhanangirize. Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.

30