10“Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo Ibicumuro byacu n’ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’ 11Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati ndirahiye, sinezezwa no gupfa kw’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Ni muhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?? (Ezekiyeli 33: 1-11).
Uwiteka arambwira ati bibaye nk’igihe Abayisirayeli banga agakiza kanjye, maze ngahindukirira abanyamahanga ari bo ba mwebwe. Kuko ufite uruhare runini mu gutaha kw’abari hanze. Kandi ni mwe muzajyana ububyutse mu Rwanda. Ariko menya ko hanze bafite imizi y’amoko «Hutu-Tutsi», n’inzangano z’uturere kurusha abari mu Rwanda imbere ubu. Kuko benshi baracyari muri 1959, abandi 1973, abandi 1990 cyane cyane 1994, abandi kuva cyane cyane 1996…. kugeza ubu. Ndetse barashaka no kugarura ibyahise kandi byarakoze amahano.
Nta mugisha na muke uteze mu Rwanda muri iki cyiciro cya mbere cy’uyu murimo, kuko hari mo imibabaro n’ibigeragezo byinshi. Ariko nzaguha umugisha mu cyiciro cya kabiri, n’ubwo na ho uzaba ufite akazi kenshi ko Kugarura Itorero ryanjye ku Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi (Abefeso 2: 20). Kugira ngo: «Ubwiza bw’inzu ya nyuma (Itorero), buzarute ubw’Iya mbere». (Hagayi 2: 9).
Ibyo ni byo nguhamagarira gukora. Kuko nakwigishije byinshi birebana no kugaruka kwanjye. NTUZANGAMBANIRE! Kandi wibuke ko «abahawe byinshi bazabazwa byinshi». Nawe ugomba kubyigisha abandi kugira ngo hatazagira uvuga ko atabimenye.
Ariko n’idini rizaba rirwana inkundura ngo ririmbuze benshi kuko igihe cyaryo cyenda kurangira, ariko uzanyizera ni we wenyine uzakizwa. Wahawe akato n’abiyita abakozi banjye (atari bo). Barakwamaganye ku mugaragaro, bamwe kubera ubwoba, abandi ubufana bw’ubutegetsi, abandi ubusambo n’umururumba. Waranzwe ubeshyerwa byinshi, ni bo bakugambaniye cyane kuruta abitwa abapagani. Ariko ujye wihangana ugeze ku ndunduro, ni igihe gito bakazabona ibyo nabatumyeho bibaguye gitumo, ibyo wababwiye byasohoye: ni bwo bazamenya ko ari njye wagutumye». «Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n’umuhanuzi «, ni ko Uwiteka yavuze». (Ezekiyeli 33: 33). Nshuti mwene Data musomyi rero, ntiwiteho ibicuritse n’ibicuruye, emera mbe umuyoboro gusa, kuko hari icyo Imana igambiriye ko umenya. Bishobora kutazakugirira umumaro na hato, undi bikakamugirira, ntubyibazeho cyane, ahubwo urwane no gusobanuza
31
