01. UBUHAMYA BW’IFATIZO

riramugenza, 

ryamukozeho iperereza, riramushinja, rimuciral urubanza, maze rimuhereza Abaroma baramubamba. Bashyira mu bikorwa ibyo idini ry’Abafarisayo n’Abanditsi n’Abatambyi b’Abayuda b’icyo gihe bari bamusabiye. 

Abari mu madini atandukanye ndasaba Imana ngo bakire Yesu mu bugingo bwabo, bakire agakiza kabonerwa muri We, aho kwakira abategetsi bita abashumba babo, bakaba barahindutse intagondwa z’amadini n’abategetsi babo. Naho ubundi idini ririca, rigasenya, rikamugaza uwo ari wese uryizeye, maze nyuma rikazamurimbuza. Idini ni rimwe muri bya bintu bitatu bikomeye biyoboye isi, ari byo: 1. Ubukungu, 2. Igisirikare, 3. Idini. Ni yo mpamvu aho uzajya uribona hose uzajya uhashyira ikimenyetso kugira ngo ukibona wese atarijya mo: <<Wa mugani wa ya ndirimbo yavugaga kuri «Mine». «Ngo mine irica». 

Idini ni cyo kibuga cyizewe Satani akiniramo umukino wo kubuza abantu Yesu yapfiriye ubugingo buhoraho, no gutuma bahuzagurika muri iyi si yahinduye iye. 

Idini n’umwana wavutse hagati y’ababyeyi babiri nk’uko bisanzwe ku birebana n’imyororokere: 

«Idini ryavutse kuri Leta y’Abaroma (umugabo), n’abakristo bari bacitse ku icumu ry’itotezwa (umugore), igihe umwami Kostantino w’Abaromani yategekaga. Barashakanye babyara uwo mwana witwa «IDINI». Kandi buri munyedini wese aba afite ishyaka ryaryo, ni na yo mpamvu abanyedini bahindurira benshi kujya mu byabo kuruta uko babwiriza Yesu Kristo wabambwe. Kurusha uko bagira ishyaka ry’Imana Rurema. Abakizwa, «Abarokore», babifitemo intege nke cyane, kuko ni bo Satani arwanya cyane. Cyane cyane uko agoreka Ijambo ry’Imana maze abatabizi bakayoba, bakazarimbuzwa no kutamenya, cyangwa kwanga kumenya. (Hoseya 4: 6)». 

Hari uko umeze bitewe n’ibyakubayeho, bitewe na byo n’amateka mabi yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda. Nanjye n’uko ibyanjye ni byinshi. Wenda icyo nkurusha kandi cy’ingenzi n’uko Imana yanyujije mu ishuri ry’inkomere ryo kubabazwa bigatuma inyikiriza ibikomere kubera umuhamagaro w’igihugu cy’u Rwanda, ishuri nise «Ishuri ry’Inkomere» kugira ngo nanjye nzafashe izindi inkomere. Icyo nkurusha mwene Data, n’uko njye nsobanukiwe n’imibabaro y’abahutu n’iy’abatutsi, nkaba narasobanukiwe n’impamvu zabyo, nkaba nzi aho ubugome bw’abahutu bwavuye, n’aho ubw’abatutsi bwaturutse, ko bwose buturuka kwa Satani nyir’izina, kuko ari we nkomoko y’ibibi byose. Satani arica, akiba, akanarimbura, ndetse akaba na se w’ibinyoma. Kandi nkaba nzi ko muri aba bombi hari mo bake cyane beza batiyanduje. Ariko ni bacye cyane ugereranije.

33