aranagiye. Aragiye, mureke agende. Nagende!…Ashigaje incuro imwe, natumvira abahanuzi, igihe azaba ageze aho yanezererwa umusaruro w’ibyiza by‘ igihugu yaruhiye, igihe igihugu kizaba kirese ibyo bazaba bita amajyambere, ni ho we na benshi bizaba bibavuye ku munwa. Mbega amaraso agiye kumeneka kubera Kagame!
Igihe azaba ageze aho isi yose imwemera n’abamurusha ubwenge bakamusaba inama, ubwo azaba ageze igihe cyo kuba yaryama agasinzira. Ubwo azaba amaze kurundanya arengeje ibya Mirenge ku Ntenyo, abarirwa mu ba mbere bakize mu isi, icyo gihe ni ho azamanuka nk’uko yazamutse. Yanze kukumvira? Ararangiye, kandi ntashobora kwihana, kuko arimo umwuka wa Farawo. Akuvuye mu mugongo?
Koko rero aranagiye. Kandi mureke ntuzongere kumuririra. Ni wowe nari naramuhaye ngo umuheke, ngo umufashe kuyobora igihugu, akumvire nk’umuhanuzi, none akuvuye mu mugongo».
Guheka mu buryo bw’Ubu-Mana ni ukumurwanaho, gusengera umuntu umwingingira, uba umufitiye umumaro, uba umufatiye runini. Uba umurinze. Ibyakurikiyeho nti byabaye byiza. Kandi kuko namwangaga cyane mbere, Imana yari yambwiye kubyihana ndanga, ndanangira, ndetse ndanarira cyane kuko nashakaga gukomeza kumwanga we na bene wabo bavanye i Bugande, nyuma nyibwira ko ntabishobora keretse ibimfashije.
HUTU–TUTSI: AGATERERANZAMBA NK’AKO MU MURIMA WA EDENI
Imana yaje kunkundisha Kagame na bene wabo bavanye i Bugande mu buryo bumeze nk’ibisazi, ndetse bamwe ibampamo inshuti zangiriye umumaro ukomeye kurusha abandi twari tuziranye mbere, baba abanyamabanga banjye, turasengana n’ubwo bari babogamye, baranyizera, baramfasha mu bifatika, baramburira, n’ibindi byagaragazaga ubucuti, n’ubu ndabasengera, ndabakunda bandutiye abavandimwe banjye icyo gihe, ubu sinzi uko bimeze, kubera ibihe n’amateka. Ndasaba Imana ngo bazabone u Rwanda rushya rwahinduriwe n’izina.
Namenye byinshi ku batutsi, noneho impa kwingingira abiyita Abanyarwanda bose, kandi ntushobora gusengera uwo udakunze. Imana ni Yo yanyihereye urukundo rero rwo gukunda abiyita Abanyarwanda. Ni yo mpamvu ugiye kumva ibyo utarumva wenda, cyangwa se uzi ariko bigutoneka ukaba udashaka ko bakozaho, cyangwa ibyo udasobanukiwe. Ariko hamwe n’Umwuka Wera Umufasha, azagufasha. ni ryo sengesho ryanjye. Kuva igihe natangiriye kwandika, ibya mbere nagiye mbyandika nkabitanga nta nkuru, ibindi nkabica nkabijugunya. Numvaga ari njye ubyadukanye nta handi ndabyumva, kuko icyo gihe byari bikomeye kuvuga iby’abahutu n’abatutsi ku mugaragaro, «amoko».
37
