No kuvuga amakosa cyangwa ibyaha by’abatutsi, cyangwa iby’abahutu. Abahanuraga bose barabafungaga abandi bakaburirwa irengero. Nabageragezaga kuvuga ibitagenda bagirirwaga nabi cyane. Mbere bavugaga ngo «itsembabwoko n’Itsembatsemba», Kandi ni byo byari byo. Kuko abahutu bakoze itsembabwoko, nyuma abatutsi bakora Itsembatsemba. Bakanakoresha imvugo ko Abanyarwanda bishe abandi banyarwanda. Kandi «itsembabwoko n’Itsembatsemba» ni byo byo.
Ubutegetsi bwari bwarabujije abiyita Abanyarwanda kuvuga ku moko, ndetse kubera ibikomere bakanavuga ngo «nta moko abaho», Bakaba baribeshye baranibeshyeye bagira ngo barambeshya. Ngo ko hari bya bindi by’Abega, Abanyiginya, Abatsobe, Abasindi, n’ayandi. None nyuma y’imyaka yakurikiyeho uhereye igihe natangiriye. kubisakuza no kubyandika, na bo ubwabo bagize isoni zo kubeshya ikinyoma kingana kuriya, ndabona hari icyahindutse, kuko noneho hemejwe ko habaye jenoside yakorewe «abatutsi», ubwabo babal bahamije banashimangiye ko amoko ari ho, nta zindi manza zibaye, nta ngingo yo muri «Mbonezamubano», cyangwa Mpanabyaha> igiyeho. Nta n’ibyo bashyize mu Itegeko Nshinga, cyangwa amategeko-shingiro. Icyo kintu bashaka guhisha na bo ubwabo bazi ko ari ho ikibazo-muzi kiri. Uretse ko kugeza ubu nandika batari bavuga abayikoze mu izina neza, ngo banabisobanure neza. Keretse nko mu cyunamo ni ho njya numva bakomozaho, ariko ubundi barabitsinda cyane. Byoroha cyane kuvuga ko jenoside yakorewe abatutsi, ariko kongeraho ko yakozwe n’abahutu ngo babishyire ku maradio na televiziyo, no mu binyamakuru…abenshi barabihunga. Hari impamvu! Nti bari bemeza neza ingingo ngo bayishyire mu Itegeko Nshingal ivuga ko jenoside yakozwe n’abahutu ku mugaragaro: hari icyo abategetsi bariho ubu b’abatutsi bashaka ku bahutu; barabakeneye cyane n’ubwo batabakunze na gahoro, ndetse kuri bo bapfa bagashira. Ariko mu bigaragara abatutsi bategeka bakeneye abahutu mu birebana na politiki yabo ubwabo na Mpuzamahanga cyane cyane. Ni na yo mpamvu ntaho birandikwa kugeza ubu. Babitinyuka mu bihe by’ibyunamo cyangwa kubyandikaho. Hari mo ibanga ry’icyaha rusange». Nti banavuga ko jenoside yakozwe n’agatsiko, oya, ibyo bivugwa n’abahutu bemera ko jenoside yakorewe abatutsi, ko yakozwe n’agatsiko k’intagondwa z’abahutu. Kuko iyo uvuze ko yakozwe n’agatsiko, we aba avuyemo, kuko ntiyibara muri ako gatsiko, akaba ahumekaho, ariko aba ahumeka insigane, kuko biba byoroshe nti biba bivuyeho, bikomeza kumusimbiza. Ariko uwamubaza ntiyakwerekana ako gatsiko ako ariko, ntikerekanwa, ntako azi. Kari hehe maze ngo abarengana benshi barenganurwe? Yazana wenda ba Bagosora na bariya bandi bafunze bavangavanze. Wasanga akekeranya, ngo ni «BA» «Bagosora»; kandi na none akaba ashyizemo «BA». Iyi «BA», ni yo ifite ikibazo. Iyi «BA» ni yo irimo ipfundo ryananiranye gupfunduka kugeza ubu. Kuko baramutse
38
