bavuze ko yakozwe n’abahutu, baba bemeye ko ari «rusange» nta manama n’imishyikirano bibaye. Nibavuga ko ari agatsiko k’intagondwa z’abahutu na byo, bazatubwira izo ari zo batibeshye. Zirihe izo ntagondwa ngo zihanirwe jenoside yakorewe abatutsi? Baduhe n’imyirondoro y’izo ntagondwa, kugira ngo zikurikiranwe, maze abarengana bose barenganurwe. Abafungiwe ubusa bafungurwe, maze ako gatsiko k’izo ntagondwa z’abahutu bagashake bakabone gahamwe n’itsembabwoko maze gahanwe by’intangarugero. Ibihano byo gufungwa burundu y’akato, kuko icy’urupfu ngo cyavuyeho. Na byo ndabitegereje, ariko ntabyo nzabona.
Uretse ko binumvikana. Kutabishyiramo nti bibuza abavuga ko ari abahutu bakoreye abatutsi jenoside, kandi ni byo byo, ni ko kuri nyakuri. Kuvuga ngo ni «jenoside Nyarwanda», «Génocide Rwandais, kandi ko itateguwe, kandi ko yatewe n’uburakari bw’abahutu kubera ko Habyarimana yapfuye. Kuvuga «jenoside- nyarwanda» bituma amoko atakaza imbaraga kandi ikibazo ari ho kiri. Kuvuga «jenoside-nyarwanda…ni uburyo bwiza butuma abahutu basa n’abasubiranye ubumuntu, basa n’aborohewe. Bagatangira gutekereza neza. Byorohereza abahutu hafi ya bose, kuko jenoside yakorewe abatutsi iba icitse intege cyane, ubwo rero iba ibaye. jenoside-Nyarwanda hagasigara ibyaha bya bombi: Hutu-Tutsi, by’ubwicanyl bwashaka bukaba ubwo mu rwego rwo hejuru, cyangwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu, cyangwa iby’intambara, ariko atari jenoside.
Ibyo rero RPF, n’abatutsi muri rusange, abacitse ku icumul by’umwihariko nti babikozwa. Barashaka ko havugwa ko jenoside yateguwe n’abahutu, kandi ko yatangiye cyeraaaa muri za 1959, kandi ko bo batigeze bica abahutu n’umunsi n’umwe. Ko batigeze batekereza no kwica umuhutu n’umwe. Ari na yo mpamvu abatutsi badashaka ko havugwa ko abahutu na bo bakorewe jenoside. Kuko ibyaha bya bombi byaba bingana. Abahutu na bo nta kuntu bahakana ko batatsembye abatutsi. Kubihakana waba wihindura ikigoryi imbere y’abakumva n’abakureba. Ariko bahita bongeraho bihuta ko abatutsi na bo babatsembeye ku Gikongoro no muri Kongo-Zayire. Na mbere yaho za Byumba. Icyo kikaba gisibye mu bwonko bwabo by’agateganyo ibya mbere byose, jenoside igasigarana imbaraga nke cyane. Maze bigahinduka «agaterera nzamba». Abatutsi barashaka ko havugwa ko habaye jenoside yabakorewe gusa, kandi ko yateguwe n’abahutu igashyirwa mu bikorwa nabo, kuva muri 1959. Kandi ko ari bo bihanuriye indege ya Habyarimanal Perezida wabo w’umuhutu. Ndetse ko n’umudamu we n’abana be n’umuryango we babigize mo uruhare. Kandi ko abahutu batangiye jenoside cyera muri 1959. Ko FPR iyobowe na Kagame ari yo yahagaritse jenoside, kandi ko abatutsi barushije abahutu gukorera
39
