cy’abatutsi ari cyo kiriho ubu, cyishimagize ko bafite amajyambere barusha abababanjirije bose, bose, bose. Aba bo bishimira ko barushije abahutu kuyobora neza. Bibatera akanyamuneza.. Ngo barubaka imitamenwa? Imitamenwa iruta «WORD TRADE CENTER>»!
Bavuga ko ari Ben Laden wayishyize hasi? Uzi ko hari abagomba gushyira iyo mitamenwa hasi? Muri bo hari abagiye kuyishyirira hasi. Iyabo bazayishyirira hasi, bamaze kubura epfo na ruguru, ubwo ingabo z’amahanga zizaba zibagezeho, bamaze gusakizwa, maze umujinya ubatere kurimbura Imitamenwa yubakishijwe amaraso y’inzira karengane, n’amarira y’imfubyi n’abapfakazi! Kandi aba bose bari mu irushanwa, imbere y’Uwiteka Imana yanjye bafite amanota ari munsi y’icya kabiri, ntavuga ko bafite zero mukavuga ko nkabya.
Bose bari munsi y’akarongo. Nagiye nsenga, ndigishwa, ndashakashaka, ndegeranya, ndongera ndashakashaka, none ibyavuyemo, ibyo Imana ishaka ko nkugezaho n’ibyo ngabanijeho nkaba nguhaye nshuti muvandimwe musomyi, ngusabira ngo uzasobanukirwe.
Ariko ndibaza nti nyuma y’imyaka 18 irenga tuvuye muri jenoside yakorewe abatutsi, no guhora ku ruhande rw’ingabo za FPR, hari ubwiyunge? Cyangwa ntabwo? Hari uguturana gusa? Kuko rimwe Perezida Kagame yavuze ngo «Si ngombwa ko Abanyarwanda bakundana, ariko bagomba kubana mu gihugu cy’u Rwanda kuko ni icyabo». Nyumvira nawe, Perezida w’igihugu udasaba abaturage be gukundana? None; Dufite «réconciliation» Cyangwa ni «cohabitation?
UMWANZURO W’IGICE CYA MBERE: NDASHIMA IMANA
Ndashima Imana Data wa twese wamenye ntaraba urusoro mu nda ya mama, akantoraniriza kuba umuhanuzikazi uhanurira amahanga. Akaba yarambashishije kumenya ibyo nzi birebana n’igihugu cyacu, byambujije guhuzagurika, ndetse simpuze na benshi, bikamviramo n’ibibazo. Ariko dore ibyo Imana yambwiye:
17 Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, nti bagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo, 18kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda (Rwanda) n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho 19 bazakurwanya, ariko nti bazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga». (Yeremiya 1: 17). *12Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we 13 n’ubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko
43
