01. UBUHAMYA BW’IFATIZO

narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera». (1 Timoteyo 1: 12- 13). 

Ndashima Umwuka Wera we Muyobozi n’Umufasha wanjye utantenguha, ni we mbaraga zanjye n’Inshuti yanjye. (Yohana 14: 26). Ndasengera buri wese uzasoma iki gitabo: «Umuzi w’inzika y’inzigo: Rwanda nyuma y’amahirwe ya nyuma», ngo azasobanukirwe. Ndemerera buri wese ufite umutima wo gushaka amahoro anyuze muri Yesu Kristo Umwami wayo, kunyunganira no kuntera inkunga, kuko hari byinshi bisigaye byo gukora. Sinemera na gato kungurwa ibitekerezo n’imyumvire n’abanyamadini n’abanyapolitiki abo ari bo bose, n’abandi bafite imyumvire itagendanye n’Ijambo ry’Imana. Nsubiyemo ngo uwo nemera nkemerera ni buri wese ushaka amahoro nyamahoro aturuka kuri Yesu Kristo Umwana w’Imana akaba n’Umwami w’amahoro, uwo ni we nemera ko ari muzima, naho abandi Bibiliya ibita INTUMBI; bivuga ko nta buzima bubarimo. Kuko amahoro atangwa na Yesu ni yo yonyine y’ukuri nemera. Kuko n’ubundi iby’abiy’isi ni ko byabaye, imikorere ni imwe, hahinduka abantu gusa, gusa. Nta nama zabo nkeneye rero. Aka ni agapande k’umusanzu mpaye «Abahutu, abatutsi, abatwa» biyita Abanyarwanda n’abandi bose bizagirira umumaro. Ariko sinemera na hato impaka na zimwe izo ari zo zose kuri buri wese, kuko ntabwo ari «ibiganiro-mpaka». Ni «UBUTUMWA BW’IMBUZI≫ ku biyita Abanyarwanda, urabwumva cyangwa ukabureka. (Ezekiyeli 2). 

Abakunda guhanganisha ibikomere by’amoko n’uturere n’amadini n’amashyaka, nta mwanya mbafitiye na muto. Ahubwo mwirinde, kuko nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi ngo <<14Maze Amosi asubiza Amasiya ati “Ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w’umuhanuzi, ahubwo nari umushumba kandi nari umuhinzi w’ibiti by’umutini. 15Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati ‘Genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli.” 16 Noneho wumve ijambo ry’Uwiteka. Uravuga uti Ntuhanurire Isirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi» (Amosi 7: 14-16). 

Nanjye sinari umuhanuzi, Uwiteka yansanze muri byinshi nari ndimo, nifitiye izindi «vision» zizana inyungu vuba, maze angira uko yangize. Buri wese ufite impaka ku byo mvuga cyangwa nandika ajye abaza Yesu Kristo w’i Nazareti Umwana w’Imana wapfuye akazuka, ni we wantumye, azamusobanurira. Uwo ni we wampaye akazi ni we nkorera ni nawe umpemba, ni nawe wampaye ubwishingizi bw’iteka ryose. Nkorera mu biro by’abahagarariye ijuru mu isi, ni muri ubwo Bwami bw’Imana mu isi nkora, ni ho mfite adresse, ndi urugingo rw’Itorero rya Yesu, ndi igice muri byinshi byubatse umubiri we.

44