01. UBUHAMYA BW’IFATIZO

Mpamya ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana kandi yapfiriye abantu bose ku musaraba i Gologota, akazuka ku munsi wa gatatu, kandi ko umwizera wese ahabwa ubugingo buhoraho, ariko utamwizera akaba amaze gucirwaho iteka. Kandi ko agiye kugaruka gutwara Itorero rye ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari. Uwo ni we wangize Intumwa n’Umuhanuzikazi, angira Umubwirizabutumwa bwiza n’Umwigisha w’Ijambo rye. Kandi kimwe n’abandi ntegereje kuzabona ibyasezeranijwe. 

Yampaye z’izindi mpano nyinshi zikora mu gihe cyazo. Buri mpano yose igenda ikora bigendanye n’uko ashatse, n’ibiba bikenewe icyo gihe. Ukeneye ibisobanuro byubaka bigendanye n’ibiri muri iki gitabo, n’ibindi byose bigendanye n’umuhamagaro wanjye bitanditse ariko bijyanye n’Ijambo ry’Imana mfitiye ibisobanuro, niteguye kubimuha. Nongere mbisubiremo sinemera impaka izo ari zo zose, zaba iz’abanyamadini, n’abanyapolitiki babo, narazihaze, nkeneye gufashwa sinkeneye guhangana no kurushywa. Kandi nzi neza ko bitakwemerwa na bose, ndabizi n’uwantumye arabizi, ariko Imana iba ishakisha nibura umwe gusa. Urumva neza? Umwe gusa. 

Kuko n’Umwami wanjye yavuze ngo «Ubwo bibaye ku giti kibisi ku cyumye, bizagenda bite?» Nkeneye icyatuma nigira imbere mu mirimo w’uyu muhamagaro, nkabona abana b’ubugingo Yesu abakiza ibikomere, sinkeneye abandindiza, kandi wenda bazanarimbuka. Naba ndimo kuruhira Nyanti. 

Imana Data wa twese iguhe umugisha wo kuzabona Ubwiyunge nyakuri hagati y’abiyita Abanyarwanda bagizwe n’amoko atatu ari yo: Hutu-Tutsi-Twa, bakazasubirana Ubunyarwanda amaraso atongeye kumeneka. Kuko nyuma y’ibigiye kuba u Rwanda ruzahindurirwa izina, n’ibindi byinshi bizahindurirwa inyito. N’imikorere yahozeho iriho ubu izahita ikurwaho, hashyirweho iya Yesu. Abiyita Abanyarwanda ubu rero, mwumvire Uwiteka mukore ibyo abasaba, naho ubundi murarye muri menge, muriho umuhamagaro ukomeye wazabasiga muri mbarwa. Nuko rero: <<19Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. 20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze». (Yesaya 1: 19-20)

45