buri ruhande n’iyo rwagerageza kuba urunyakuri gute, byanze bikunze ruvangamo n’ibikomere byo kwirengera, kuko nta bisubizo byabyo izo mpande zombi zifite. Ikibazo n’uko n’iyo wagira ute, izi nkomere nyinshi zidashaka kuva ku izima ry’ibyo zitsimbarayeho, amoko cyane cyane, uturere, n’ amadini, kuko byarabasabitse, birabasarika, kandi nti bipfa kuvamo. N’abanyamahanga bagiye bandika cyangwa bakora ibiganiro, biranyorohera cyane kumenya vuba vuba uruhande baba babogamiyeho. N’iyo bakwihisha mu byo bita “ukuri” baba bihimbiye. Ibyo birasanzwe muri kamere muntu, buri gihe agomba kugira aho abogamiye yanze akunze, ku bw’impamvu runaka.
Ntabwo rero nje kubigisha amateka asanzwe (histoire), kuko buri wese aba afite uko abona ibintu bye, kandi buri wese azi aye, ndetse benshi mwarayize muraminuza, muranaminantuka, muyafitemo ubumenyi buhanitse, ndetse muranayigisha. Mufite n’ubumenyi bwinshi, kuko ubwenge bwo buva ku Mana (Yobu 28: 28). Ahubwo hari aho nafatiye bitewe nanjye ni byo nyobowemo n’Uwampamagaye, bigendanye n’ibyabaye mu Rwanda bigasiga inkuru z’amahano y’ibyorezo by’akabarore imusozi, akaba ari na zo nkurikizi twese turimo kugeza ubu nandika. Ndetse na n’ubu hakabal hakiri intambara z’urudaca, ariko akaba ari zo za nyuma.
Nkaba nizera ntashidikanya ko igihe cya vuba Imana yaremye Abanyarwanda izaturuhura ikadukura mu ngaruka mbi twasigiwe n’amateka mabi, aho buri bwoko bushaka kwishyira aheza kandi ari ubukorashyano, ari bwa «rukarabankaba». Tukaba dukeneye gutangira amateka mashya, n’imikorere mishya, tugatangira no guteguriza umurage mushya abadukomokaho, kuko abo twakomotseho ibyo badusigiye nta n’umwe wakwifuza kubisigira uwo yabyaye, keretse ari inkunguzi.
Uwo murage mwiza turagira ngo tuzawusigire abazadukomokaho. Kuko biteye ikimwaro, ndetse ni n’ubugwari bukabije gusigira abazadukomokaho aya mahano nk’uko ababyeyi bacu bayaturaze.
Namenye ubuhamya bwa benshi b’abatutsi bahunze muri 1959, abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, nabiyumviye bambwira imibababaro banyuzemo n’icyo byabasigiye mu buzima no mu mibereho ya buri munsi, n’ibindi niboneye n’amaso kuva mu buto bwanjye, uko batotezwaga. Namenye byinshi wenda wowe utanazi, ku birebana n’ubugome bw’indengakamere burenze ubwa kinyamaswa abahutu bagiriye. abatutsi muri jenoside, nyuma yaho indege ya Perezida Habyarimana irasiwe, kugeza ubu nandika ngo ikaba yararashwe n’abantu batari bamenyekana. Nabwiwe n’ abajenosideri ubwabo byinshi by’ubugome birenze uko wabitekereza bakoreye abatutsi, birandenga
20
