birampahamura, bituma mbura izina mbyita, mbyibazaho byinshi, mbibazaho Imana byinshi, namenetse umutima cyane.
Ku rundi ruhande rw’abahutu na rwo, numvise ubuhamya bw’abahutu bahungiye muri Kongo-Zayire; nivuganiye na bo imbona- nkubone muri ayo mashyamba arenze kuba inzitane, kuva 2000 aho nabashije kugera kuko si hose, utabona uko usobanura. «Jye sinigeze mpunga muri 1994».
Nabwiwe na bamwe bari ingabo za RPF bakiriye agakiza, uburyo baje bica abahutu aho banyuraga hose, na jenoside itari yaba. Bambwira nyuma ya jenoside uko babishe noneho bikabije. Barambwiye ubwenge bunanirwa kubyakira, nanjye bihita binsigira ibikomere byinshi kuko haguyemo abanjye batagira ingano.
Niboneye n’amaso nyuma y’uko FPR ifata igihugu aho abahutu bajyanwaga bakicwa gusa kubera ko ari abahutu. Bamwe nzi neza ko batishe abatutsi, barishwe. N’ibindi by’ukuri nagiye mbona nyuma y’uko FPR ifata igihugu. Nanjye hari ibyo nagiriwe byo gutotezwa, ariko ndi mu batotejwe buhoro ugereranije n’ibyabaye ku bandi.
Iyo abahutu bakubwira ibyo abatutsi bo muri FPR babakoreye za Byumba bagitera, n’ahandi ingabo zabo zagiye zinyura, n’igihe babakurikiraga muri Kongo-Zayire bakuye inkota. Navuganye na bamwe bo mu miryango y’abahutu babuze ababo nyuma ya jenoside igihe cyo guhora, (nanjye ndimo hari abavandimwe nabuze, n’abandi bo mu muryango, n’inshuti zanjye), bishwe n’ingabo z’abatutsi za FPR aho babasanze mu mashyamba ya Zayire, no mu gihugu imbere, batungiwe agatoki na bamwe mu bacitse ku icumu. Hari n’abandi bari bazwi kubera akazi bakoraga, abari baziranye n’impunzi zabaga hanze, cyangwa abari bazwi kubera imibereho yabo isanzwe ya buri munsi, n’ibindi.
Hari na benshi mu Nyenzi baje bazi aho abahutu bakoraga, barabarangiwe n’abavuye mu gihugu babasanga ku rugamba, baje bazi aho bari batuye, baba babahitiyeho, babica urubozo. Atari uko babiciye, oya! Ahubwo ari uguhora kubera «inzika y’inzigo y’ubwoko> yari ishyize cyera, maze yiyongeraho <<icyaha rusange» cya jenoside, ari na byo byatije umurindi guhora guhanitse kwavanzemo kwihimura. Hari abo bishe igihe batera mu ntambara yamaze imyaka 4, hari abol bishe bamaze gufata igihugu, hari na bo biciye muri Zaire-Kongo, na nyuma bakomeje kwica abandi…hari ibyo nzi, nawe uzi ibindi. Mbishyize hamwe, binanira kubyihanganira, ntangira gukurura nishyira ndetse numva abatutsi ari abagome cyane badakwiye no kuzapfa bababariwe n’Imana.
21
