01. UBUHAMYA BW’IFATIZO

Narangiza nkibuka abahutu uko bishe abatutsi muri jenoside mbona, ngahita nibuka uko babirukanye muri za 1959, babatwikiye babica, uko bagiye babagenza za 1963 na 1973 na 1990, kugeza aho baminurije muri 1994. Ngahitira mu mateka, ukuntu igihe cy’ingoma z’abami b’abatutsi basuzuraga abahutu ari bo ba sogokuruza, babakoreshaga uburetwa n’ibindi by’agasuzuguro kavanze n’ubwibone bw’ubwiyemezi-muzi, ndetse ngo hari aho babicaga ngo bakabatambaho n’ibitambo by’ingoma, bakanabashahura, bakabakoresha imirimo y’agahato, n’ibindi. 

Ariko aha ndagira ngo ubyumve neza, ko ubwo bwicanyl bwose abatutsi bagiriye abahutu icyo gihe nti byari jenoside. Umva neza: NTI BYARI JENOSIDE. Ntabwo byari jenoside. Nti byagambiriwe ngo bitegurwe, bishyirwe mu bikorwa. Nabyemeye nta nkuru, mbyemezwa n’Iyaremye ijuru n’isi, maze ntangira gucanganyikiwa. Nkumva ndemerewe cyane n’ikintu ntazi, buri gihe uko nibazaga ku bahutu n’abatutsi naracanganyikirwaga ngakuka umutima, nkumva nshaka ko bombi bamererwa neza, ariko hakaba hari ikibazo-muzi hagati yabo. Kandi nanjye nari ntarakira ibikomere neza, ngashaka ko bose bakizwa bakamenya Yesu ko ari we Nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo, ariko ngakubitana n’igikuta cyuzuye «inzika y’inzigo», yʻamahano buri bwoko bwakoreye ubundi. 

IPFUNWE, ISONI N’IKIMWARO KU BAHUTU BASIGAYE MU RWANDA. 

Igihe nkiri muri ibyo Imana ni ho yansanze narangije gupanga kuva mu Rwanda mu buryo bwanjye, ndetse nanyarukiye i Nayirobi ngiye kubaza impunzi zari yo uko bigenda, kugira ngo ndebe ko nagira amahoro, sinongere gutekereza kuri ibyo bintu, sinongere kubona abatutsi bategeka u Rwanda barimo kutwica no kudusuzugura, batwirukanye no ku butegetsi, kuko nari mfite ikimwaro n’isoni bikomeye bitewe no kuvaho k’ubutegetsi bw’abahutu. Nari mfite isoni nagendanaga. Ukuntu abatutsi bacitse ku icumu baturebanagana agasuzuguro no kutwishongoraho birenze urugero, ari nako bamwe. birirwaga batungira agatoki abasoda ba FPR, aba na bo bakirirwa batunda abo bicaga n’abo bafungaga, na bo bamburaga ibyabo. Uwagiraga Imana akava kuri brigade cyangwa ahandi babafungiraga akamanuka gereza yabaga azabona n’ubugingo buhoraho. Kuko abenshi twakurikiraga tugenda tubaza, ngo turebe, abo twababazaga batubwiraga ko batigeze bahagera. Koko rero nti bongeraga no kugaragara. Mbega isoni! Mbega ikimwaro! Gusigara mu Rwanda uri umuhutu nyuma ya JENOSIDE. Mbega amezi yakurikiye gufatwa kw’umugi wa Kigali! Mana yanjye! Mbega imyaka ya 1994 kuva mu kwezi kwa 7, mbega 1995, 1996, 1997, impunzi z’abahutu zitangiye guhunguka! Zikakubwira inkuru mbi gusa, gusa. Mbega ngo umuhutu wasigaye mu Rwanda arabonabona! Ubwoba, isoni, ikimwaro, n’ibindi bijyana

22