na byo. Isoni n’ikimwaro byaratubumbye wa mugani wa mwene. wabo umwe.
Imana yangaruye ku ngufu ikitaraganya maze i Nayirobi ukwezi kose. Ngarutse i Kigali mfungirwa ku Murenge wa Kacyiru iminsi 5 bambeshyeye ko navugiye kuri Radiyo BBC ngo nsebya Leta y’u Rwanda. Mfunguwe nongeye gupanga gutoroka u Rwanda, biranga… Ndongera ndagerageza biranga…..Incuro nyinshi. Abantu baramfasha biranga,….. ugerageje kumfasha wese akagira ibibazo.
Nagombaga ibisobanuro biturutse ku Mana yonyine ibinyibwiriye ntawe itumye, kugira ngo mpame hamwe mu Rwanda, ni ho yanshakaga kiriya gihe, maze ntangire umuhamagaro, kuko nari natangiye kubogamira cyane ku bahutu, numva nanze urwango rukomeye abatutsi, cyane cyane abavuye hanze, ariko na none. cyane cyane cyane abavuye i Bugande, kuko ari bo bari barabitwambuye, kandi numvaga mfite ukuri.
IMANA ITI <<NTUBATINYE, UGENDE UBABWIRE, N’UBWO BAZAKWANGA>>>
Nari mfite ibyo naratiraga Imana byinshi mburana byo kwirengera, ariko byose ntacyo byari biyibwiye. Nagombaga kumvira Ishoborabyose. Ibyo bihe nashakaga Yesu cyane, nifurizaga n’abandi bose gukizwa, ariko nari mfite igikomere cy’amoko nagombaga kubanza gukira, ngo mbone gufasha no kubyifuriza abandi. Namaze igihe nshaka Imana, nyishakisha umutima wanjye wose, n’ubwenge bwanjye bwose, nyibwiza ukuri kwari mu mutima wanjye, nyaturira urwango-muzi nangaga abatutsi muri icyo gihe, maze umugoroba umwe taliki ya 13-03-1996, iransanga, imbwira ibyo nagombaga kubanza gukora.
Mpera ubwo ntanga ubuhamya bw’ubuzima bwanjye na bwo butoroshye, aho Yesu yankuye, buramfasha, maze bufasha benshi Imana yashakaga kwikiriza, na n’ubu buracyafite imbuto zigaragara mu buzima bwa bamwe. Imana imaze gushyira ku mutima wanjye ihishurirwa ry’igihugu cy’u Rwanda cyane cyane ibirebana na jenoside abahutu bakoreye abatutsi, nabanje guhahamuka imbwiye ibyatubaho turamutse tutihannye «nk’abahutu». Iryo yerekwa ryo mu ijoro ry’uwa 22/06/1999 ndi ahantu ku Kicukiro, ni ryo ryampaye imbaraga zidakumirwa mu gukora ibishoboka byose ndetse no gupfa bibaye ngombwa, kuko mu bisanzwe ntacyanteraga ubwoba kibaho. Imanal yabanje kundema nta bwoba busanzwe ngira. Ndavuga ubwoba bwo gutinya ibintu n’abantu n’utuntu. Kuko iyo niyemezaga ikintu byanze bikunze naruhukaga ari uko nkigezeho cyaba kibi cyaba cyiza. Ntabwo napfaga gukangwa n’ibibonetse byose. Ibyo abandi batinyaga bikomeye njye nkabona byoroshye, nkumva nabyirohamo
23
