01. UBUHAMYA BW’IFATIZO

mbere muri rusange jenoside bakoreye abatutsi nta mpaka zibaye, kandi koko habaye kwihana kutigeze kongera kuba mu gihugu kugeza ubu nandika. 

Kuko muri icyo giterane cyabaye icyumweru gisoza umwaka wa 1999, taliki ya 28-12-1999, aba pasitori n’abakristo bari aho b’abahutu baciye bugufi barihana bivuye mu mitima yabo, nyuma hataho ab’abatutsi na bo bihana bivuye mu mitima yabo. Imana inezerererwa icyo gikorwa cyane, ndetse yashakaga ko byazajya bihora biba buri mwaka, kugira ngo igende ikiza igihugu gahoro gahoro, igende yeza igihugu ihereye kuri bene cyo, ikirinde ko amaraso yakimenekeyemo yahamagara ayandi atagira ingano (Kubara 35: 33). 

Maze Satani aramwara uwo mugoroba. Yesu ahabwa icyubahiro. Nyuma umwanzi agenda aritsira adutega ikindi gihe nk’uko yabigenje igihe agerageza Yesu, kandi koko yaraduteze tugwa mu mutego, uranadufata uratujisha, na n’ubu turacyawurimo, kuko inyangabirama zabihinduyemo ako kanya ibindi bizizanira inyungu z’amafaranga no kumenyekana vuba. Maze ku mugaragaro Satani aba yibye Itorero ryo mu Rwanda umusingi wo gukira kw’igihugu. Uwo musingi wari ushingiye ku «UBWIYUNGE”. 

Ama cassettes yariho inyigisho z’ubwo butumwa, dore ko icyo cyumweru cyasozaga umwaka wa 1999 twinjira muri 2000, byari byahuruje imbaga, kuko bamwe bo bari banazi ko ngo imperuka iri bube, baza kwiyahura mu masengesho kuri Stade ngo abe ari ho baza gupfira, bapfane n’abandi benshi. 

Hari amashusho yafashwe n’umuzungu w’umusuwisi n’abandi bari babukereye. Ibyafashwe bimwe ba maneko barabitwaye uwo mugoroba, ibindi bijyanwa n’abo muri Zion Temple («kwa Gitwaza»). 

Ariko maze gutanga ubwo butumwa bitaga «Ubuhamya», nyuma yaho umugore wahoze mu ngabo za FPR wavuye Tanzaniya yaje kumena amabanga y’ukuntu baje bica urubozo abahutu babonye bose iyo za Musha, Gikoro, Bicumbi, ndetse ngo baranabashahuraga. Yavuze nyuma yanjye nk’uwiyahura, Umwuka Wera yari yamanutse koko. Abandi ngo yabuze ubwenge. Imana yamurwanyeho ikoresheje bene wabo bari bakomeye icyo gihe. Ngicyo icyatumye ba maneko batwara cassettes z’ubutumwa n’amashusho yafashwe. Nyuma aho nayabazaga banyoherezaga ahandi, gutyooo! Hari n’uwandiye urwara ati «warekera aho gukurikirana ayo ma cassettes wa mubyeyi we, ko ishyamba atari ryeru». Maze ndabireka. Impamvu ubutegetsi bwabitwaye, iyo uwo mudamu ataza kuvuga ibyo byaha bya FPR byo kwica abahutu urubozo, ntabwo bari kubutwara, kuko ibyo kwihana kw’abahutu nari nabwirijeho nta kibazo byateye ubutegetsi kigaragara, wabonaga byabaguye neza,

25