182

Ubu ibibi byose bizaba ku gihugu bizabazwe abashumba biyita abatambyi, ba Pasitori mubarebe bazakurikiranwe ni bo bafite gukiza igihugu, ngo ni bo batorewe imirimo ya za alitari zabo zo KUTUNUNGA. Ngayo nguko! Ibindi nawe ubihishurirwe kuko wuzuye Umwuka w’Imana, kandi ntucyahe Imana, niba ufite umwuka wa Eli na Sawuli. 

Sawuli yarantangaje. Icya mbere yagiyeho asimbuye Imana kuko yasabwe n’Abayisirayeli ngo barashaka umwami barebesha amaso. Bari barambiwe ngo iyo Mana ivugana na Samuel wenyine bo batayireba ngo ivugane nabo. Kuko bari banze ubuyobozi bw’Imana ya Isirayeli. Maze Imana ibwira Samuel ngo nagende yimikishe Sawuli amavuta iti ariko muzaba mureba uburyo azabarushya. Iti si wowe banze Samuel, ni njye banze, none buretse nze. 

Kubera ko n’ubundi muri Sawuli harimo umuzi w’ibyaha utari wararandutse yarabidogereje. Yewe yari umurwanyi rwose kabuhariwe, ariko nta kumvira Imana kwabaga muri we. Kwirarira, kwiyemera, kwivanga mu kazi katari ake. Ishyari ryinshi. Kudaca bugufi, gukunda icyubahiro (hari abo bameze kimwe mu Rwanda), nawe yaranshobeye. Sawuli yaravunze, yakundaga icyubahiro cyane abantu bamukoresha icyaha cyatumye atanababarirwa kinamuvana ku ngoma. Asuzugura ibyavuzwe n’Uwiteka Imana yʻAbaheburayo, yikorera ibye, arokora umwami Agagi, n’inyamibwa z’intama nʼ’inka z’indatwa. Yihana yahanutse biruhanije, anoga anogotse kandi akomeza ubwibone di! Asaba Samuel ngo amukure mu isoni banyurane imbere y’abantu kuri «tapis rouge» bagiye gutamba igitambo. Ngo banaririmbe indirimbo yubahirizaga Isirayeli icyo gihe. Ngo abaturage bamurebe baririmbe n’indirimbo yubahiriza igihugu, kandi Uwiteka yarangije kumukuraho. (Soma ibice 15 bya 1 Samuel, ariko aho nshaka havuga ku bwibone bwe ni kumurongo wa 30). Ni byinshi navuga ku mwuka wa Sawuli wamaze abakozi b’Imana. 

Hamwe no kudaca bugufi kwe ntiyigeze anemera ko yavanweho. Akomeza gukora. Yakomeje gukorera muri Perezidansi kandi Imana yarimitse Dawidi cyera. Maze abazimu bose baramutera karahava, bigeza n’aho ajya gushikisha mu bapfumu. Ajya ku mupfumukazi yiyoberanije ngo amuzurire Samueli. Iyo byakurangiranye, ntiwikure vuba, ukora bibi kuruta ibya mbere. 

Tuvuge nka Pasitori wanze kwihana kugeza ubwo ajya kuraguza i Kibungo i Musamvu, aho twajyaga cyera, kugira ngo Satani abe ari we umubwira uko yabigenza. Mbega umwuka wa Sawuli! Urahari, urahari ndetse mwinshi! Uwiteka yaguciye ku ngoma kubera ko waciye umwitero w’abahanuzi, warokoye Agagi n’izibyibushye yakubujije, none nturemera. Buretse ushobora no “kuzemezwa n’imigeri nka moto”. Wakwihannye koko ahari wenda ntawe ubizi Imana yakubabarira. Niba umeze nka Sawuli rwose ibabarire utubabarira we gukomeza akazi kandi warasezerewe. Urangiza