byinshi. Gira vuba. Ba Dawidi barahari ni abo kuramya Imana, si abo gucurangira abarimo abazimu. Ibibi birarutanwa ariko Sawuli arusha ubugome Eli n’ubwo bose boretse Isirayeli. None Mana tubabarire k’ubw’imyuka ya Eli na Sawuli yaciye ibintu kandi ntabwo ba nyirayo babyemera bazi ko ukibashyigikiye mu bibi bakora, kandi baravuyeho cyera. Ubu ushobora kumva Perezida Kagame yivuze.
Naheze mu rungabangabo, nabuze epfo na ruguru, kuko abakagombye kunkunda ari bo bene wacu duhuje ubwoko bihaye ibyo kunyanga ngo mvuga ko twishe abatutsi ngo simvuge ko n’abatutsi batwishe. Ikibazo ni uko ntavuga ko n’abatutsi bishe, ariko muri abo bose ntawahakanye ko abahutu bishe abatutsi, ko babatsembye. Kubasobanurira ngo bumve bibasaba kugera mu rwego ndimo. Iyo mbasobanuriye ko ari uburyo bwo kudukiza kamere n’izima biranga. Bagongwa n’isoni n’ikimwaro. Birababumba, kandi ni ngombwa ko bamwara.
Hari bake bemeye barabohoka ariko kamere «hutu» yanga kwihana cyane kubera ko ari mu mubiri (ndabumva); usanga bibamwajije kandi koko utekereje neza wasanga ari byo. Erega bivuga KWIHANA, KWIHA IBIHANO, bisaba kuba intwari kugira ngo wirengere ikimwaro cyose. Cyangwa se ugategereza kuzahanwa n’Imana. Kuko ntiyabireka kandi biba bivuza amahoni. Nonese ko iby’Umwuka ari byo bikiza kuko Yohana 6:63 hatubwira ngo “Umwuka ni wo utanga ubugingo umubiri ukaba ntacyo umaze rwose“.
Niduhama mu mubiri tuzongera tumarane, kandi koko uyu muti urasharira, kuko buri wese yihaye kumpugura, abandi bo barampunga ariko Imana irabizi yo iranyegera. Kandi hari ababohotse neza bumva uko ikibazo kimeze n’ubwo ari bake cyane. Na mbere yanjye hari bene Data babihishuriwe si njye musazi jyenyine, kandi na bo batutswe byinshi. Reba déclaration ya mbere ya «DETMOLD». Nawe se guha umuti umuntu akawanga, yarangiza akakwanga yishakira gupfa. Abahutu cyane cyane abazi Yesu bamwizeye mujye mu Mwuka tujyane, aho kwirirwa muvuga imirongo irengera kamere zanyu, mushire isoni n’ikimwaro mwihane mubeho mubesheho n’abazabakomokaho, cyangwa mwange. Ariko amaraso yanyu sinzayabazwa «kurimbuka no gusiga za karande mbi», mpora nyakaraba ibihe byose, agiye kunshiraho, cyangwa yanshizeho simbizi.
Nkwibutse ko niba wowe wirinda kubonana cyangwa kuba hamwe cyangwa gusengana n’uwo mudahuje ubwoko ubwo ngo ni ho wababariye cyangwa ngo warihannye, «ntibishoboka», urarwaye cyane kuko igipimo n’uko mubijyanamo byose nyine. Hari abajya bansetsa, ati njyewe vraiment nta moko ambamo. Kandi ntaho yahurira n’uwo badahuje ubwoko. Ubwo se byagaragazwa n’iki? VIRUS IBA IHARI ITEGEREJE IBYURIRIZI. Ubwo abatutsi bo bumva agashema iyo abahutu bihannye, bitonde ntabwo ari ububwa ahubwo
