Uzihana wenyine? Mana yanjye iby’uru Rwanda… Hutu-Tutsi… Amera nk’uhahamutse. Imana yonyine ni yo izabirangiza.
«Tubwire wowe wabaga ino : Ese wihishe he bariya baburagasani? Biriya bikoko byo gakubitwa n’inkuba. Impyisi!… Ayiwe!. Iyo mbibutse ndahahanuka uragira ngo se ubundi ndatukana? Sinzi ikibinyibukije. Iri juru naryo ahaa! Yego rata wabaga he sister? Wihishe he? Umugabo wawe kandi ubwo yari umuhutu? Ese abatutsi ko batari barashizeho kuki atari bo mwashatse? Erega nta soni? Harya ngo mwakurikije amafaranga ubu se mufite ayahe. Ngaho mbwiriza numve ugire icyo uvuga ku bahutu ukuntu mwabanaga ino ni bwo buhamya nshaka», (ubwo ni igihe bari bataramenya uwo ndi we) «n’ibyo bisambo mwarabanaga ntibibarye di! Ayiwe murakomera. Mushirika ubwoba, mwabanye n’Interahamwe namwe? Koko? »
Byabaye intambara n’ikimwaro igihe bamenyaga ko ndi mubo bitaga «Interahamwe», bamwe banyanze cyane urunuka, abandi bankunda cyane, kandi birumvikana. Kuko nabumviye amabanga yabo, ahubwo iyo bashaka bari kundega ko nabihishemo, ariko byari umugambi w’Imana kugira ngo ngire ibyo menya kubera impamvu z’akazi. Uzi kukubaza aho wihishe ukahabura? Kubera ko utahigwaga. Kandi udashobora kubisobanura (icyo gihe), wihishe he? Wabaga he? Namaze imyaka itandatu bazi ko nacitse ku icumu bya bindi byo gupimisha ijisho. Ah bon! Aho babimenyeye bagira ngo nari maneko, magigiri cyangwa DMI, eh cyangwa maneko w’abacengezi barabibura. Na n’ubu ndacyibuka uko byagenze bikiri bibisi kuva muri za 1994 ngasanga Imana ari yo yarangiza ikibazo cy’u Rwanda.
Nongere mvuge ngo u RWANDA NI UMUNZANI UKOMEYE. Wowe ufite ibiro bingahe? Buri wese akunda ubwoko bwe cyane. Yumva bwavugwa neza bugakora neza bukaba ubwa mbere muri byose. Kandi bimuteyemo neza n’ubuzima bwe buri munsi. N’ubwo bwakora amakosa ntashaka kubyemera, yuzuwemo n’ubufana. Umwe yigeze kuvuga ati «ushobora gukunda umuntu udakundika (yabivugiraga ku Nterahamwe kuko harimo basaza be, umugabo we). Ati ushobora no kwanga umuntu utangika (yavugaga Inkotanyi). Ubwo ngo we yabonaga ntako zitagize. Ariko ni ukuberako zitamwishe gusa, naho ubundi nawe yifitiye amateka ye y’ibikomere nk’abandi bose. Iyo bakoze ku bwoko bwawe ushakisha icyaburengera, kubisobanura, icyabiteye, mbese impamvu zikaba nyinshi, ku buryo kugeza ubu abemera icyaha cya jenoside ari abari mu rwego rwa kabiri nabo ni uko babanje Gacaca. Naho urwego rwa mbere ngo nta n’umwe wigeze anabitekereza rwose ngo ntibazi uko jenocide yabaye. Naratangaye! Ikibababaza ngo n’uko batageze ku ntego no ku migambi yabo. Niko umushinjacyaha umwe mu bari Arusha yambwiye. Ngo baricuza impamvu hari icyasigaye.
