Eva. Mwirinde no guca imanza kirazira kwa Yesu, umucamanza w’abari mu isi n’umwe wenyine, ni Uwiteka Imana Rurema. Twihane gusa, ni byo dusabwa. Twemere ibyaha by’itsembabwoko twakoreye abatutsi.
Nti byumvikana muri «Mbonezamubano» na «Mpanabyaha», ariko birumvikana mu bundi buryo bwo mu Mwuka bukiza abarengana bugahana abakoze ibyaha. Ndetse birakwiye kandi biratunganye, bishobora kuba birimo n’agakiza, kuko ibya Bibiliya biraboneye bifite imbaraga n’ingero zifatika n’umusaruro ugaragara.
UBUTUMWA BWIHARIYE KU BATUTSI BAVUYE HANZE NYUMA YA 1994
• “7Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose. 8Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakuzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y’uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa. 9Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, 10ikitura vuba abayanga ubwabo, ngo ibarimbure, ntirazika mubyo igirira uyanga, imwitura vuba ubwe. 11Nuko ujye witondera ibyategetswe n’amategeko n’amateka ngutegeka uyu munsi, ubyumvire. (Gutegeka kwa Kabiri 7:7-11)
• 10Uwiteka Imana yawe, nimara kukujyana mu gihugu yarahiye ba sekuruza banyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse, 11n’amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n’amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n’inzabibu n’imyelayo utateye ukarya ugahaga, 12uzirinde we kwibagirwa Uwiteka wagukuye mu gihugu cya Egiputa, munzu y’uburetwa. 13Wubahe Uwiteka Imana yawe abe ari yo ukorera, izina ryayo abe ari ryo urahira. 14Ntimugahindukirire izindi mana zo mu mana z’amahanga abagose, 15kuko Uwiteka Imana yanyu iri hagati muri mwe ari Imana ifuha, kugira ngo utikongereza uburakari bw’Uwiteka akakurimbura, akagukura mu isi. (Gutegeka kwa Kabiri 6:10-15).
• 7Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose. 8Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza
