• Mukiyemera ku bapfakazi baburiye abagabo ku rugamba, mugakina ku mubyimba ababyeyi baburiye abana ku rugamba.
• Mugatinyuka kwishongora ku babafashije bagatanga ababo n’ibyabo, ndetse bagatanga n’abana babo bakamena amaraso yabo, maze mugatinyuka kubabwira ngo ntibazongere kubafasha ngo mwageze iyo mujya.
• Ngo ni ba «useless and nothing»… Kweli?? Ntasoni mugira kweli.
• Mukarundanya ubutunzi buvuye iyo mwanyuze hose murwana.
• Mukanga mukarundanya mutazi uruzaba, ntimuhishurirwe ibiri imbere.
• Isi yose mukaba muyifitemo imigabane. Mukagwiza abanzi bo muri mwe nk’aho muri mu marushanwa, mukagerekaho gusuzugura Imana n’Umwana wayo bigera aho mubaza ngo «Imana n’iki»? Nk’igihe Farawo ubukenya bwamubyinagamo.
• Ndetse bamwe mukavuga ko mwayirasiye i Matimba, n’ahandi.
• Mukabwirwa mukanga kumva, mugatumwaho mukanga mukigira ba Kagarara. Mukiyibagiza ko n’abo mwasimbuye bari abagabo bize bari bazi guhahira ingo zabo cyane, batigeze bamenya igihe umwanzi Satani yabinjiriye mu mitima, ntibanahishurirwa ko byabagonze kubera kutamenya ibihe n’umuhamagaro wabo.
• Mukishyiraho mutazi na none ko na «nyina wundi ashobora kongera kubyara umuhungu», nk’uko n’aba mbere batari bazi ko nyina wundi cya gihe cyanyu yashoboraga kubyara umuhungu. Kandi yaranamubyaye koko rero. Kuko Imana yabahaye igihugu mwayigijeyo mwishyira mu mwanya wayo ngo byose ni mwebwe. Ngo byose muzi kubikora, ngo murihagije.
• Mukibagirwa icyabirukansaga vuba mutyo. Umurengwe w’abo hambere ukabasama, ukabanduza nk’amahano y’ibyorezo. Mukanga mukagamika amajosi imbere y’Uwabagabiye, mukiyemera kuri buri wese mutazi uruzaza ejo, mugahishwa ibanga nyamukuru ari ryo rivuga ngo «KUBAHA UWITEKA NIBWO BWENGE, KANDI KUVA MU BYAHA NIKO KUJIJUKA» (Yobu 28:28)
