bagashyingirana byose bigakorwa nta buryarya ubwo ni bwo nakwemera ko harimo ubwiyunge, naho ibitazamera gutyo, Imana izabyivangira ku ngufu nyuma yikorere ubwiyunge budafite za Komisiyo. Icyo gihe ngo ntawe uzongera kureba amazuru cyangwa kubaza aho waturutse cyangwa ko wari mu Rwanda, cyangwa Icyongereza n’Igifaransa, icyo gihe nta Basajya, aba-GP, aba-Dubayi n’aba-SOPECYA bizongera kuvugwa. Buri wese azumva akunze undi amwifurize amahoro gusa. Kandi uburyarya buzarangira. Ariko bizaterwa n’amahano y’ibyorezo by’ibizaba bimaze kuba.
Ariko «babura icyo banegura inka ngo dore igicebe cyayo». Aho nagiye mvuga ubutumwa muri za gereza, mu mpunzi, mu ngando ku birebana n’ubwiyunge, aho hose Imana yagiye ikora imirimo ikomeye hakavugwa ubutumwa bwihariye bujyanye n’ibyaha byo kwica cyane cyane «kumena amaraso y’inzirakarengane», jenoside, no kwihorera.
Nasobanuye ko «Réconciliation», ubwiyunge butarimo kwihana buba bupfuye! Kandi ko kwihana ari «ukwiha igihano nyine», ni ukwibabaza, ni ukwimwaza, ni ukwatura ibyaha, kandi ibyaha biba byarakozwe mbere, ndetse ukaniyemeza kutazabisubiramo. Aho rero ni ho naje kugonganira n’abatabizi ngo ntibashaka ko ducukumbura ibyaha ngo twe kugarura ibyahise, ngo twe kuvuga ko abahutu bishe abatutsi kandi barabishe koko. Ndetse n’abatutsi bishe abahutu. Kandi ngo tubyitondemo, ngo abahutu bose ntibishe. Yee! Nanjye nkemera ko bose batishe, ariko nkabasaba lisiti y’abishe kugira ngo abatarishe be kubigenderamo, maze bakayibura. Abandi ntibashaka kumva ko abatutsi bishe abahutu. Ubwo rero ngo ni we munyepolitiki wo mu rwego rwo hejuru. Ngo ni ugukomeretsa abantu kandi basanzwe bararembye. Kandi ntawapfa gukira gusa atavuwe neza.
Umvaneho rero ubutamenya bwawe, iyo utazi urabaza ariko ntuvuga ibyo utazi cyangwa ushaka ngo ubihindure ihame. Muzabanze mwigishwe neza Ubwiyunge icyo ari cyo, sintinda ku magambo yanyu mabi, kuko niba abantu bitwa abacengezi, abandi bakiyita Interahamwe, abandi bakiyita abahuzamugambi, abandi impirimbanyi, abandi Inkotanyi; sinzi ukundi bakwitwa kuko biba byarabayeho igihe cyabyo. Niba muri iki gihe ayo mazina batayashaka, babanze bibaze impamvu ubu batayashaka kandi kiriya gihe barayakundaga ndetse bakayitwa bakayambara, akababamo na bo bakayabamo bakayakoresha ibyo bashaka, birimo amahano y’ibyorezo.
Bagomba kwihana ibyo bakoze cya gihe bayitwaga. Ntihagire ushaka kunyobya, cyangwa ngo yiyobye, cyangwa ngo ayobye abandi. Kandi buri wese ukeneye guca bugufi ni we mvugana nawe aka kanya. Intagondwa nagombye kuziheza, ariko ntawamenya. Ahari aho «Ntawe ubizi ahari aho… Ntawamenya, wa mugani wa wa mwami w’i Nenewe» (Yona 3:9). Ibi birasobanutse? Ibyo muri 1959 twabyita iki? Bitari byacukumburwa ngo byihanwe. Muri 1963 byakwitwa
