kukurimbuza no kukubuza kubaho mu mahoro muri ubu buzima bwa hano mu isi. Ndagusabira ngo usobanukirwe. Kandi ndabizi ntibyoroshye, ariko oroshya umutima wawe gato gusa, Yesu agusange azabyoroshya. Azakugira nk’uko yangize, nkaba narakubanjirije ngo ubu ube wumva cyangwa usoma ibi nkwandikira. Nanjye nakubereye incungu, kuko urebye nti byari byoroshye gusigara mu Rwanda nyuma ya jenoside. Ariko akamuga karuta agaturo. Imana yashimye ko mpasigara, «kubera impamvu z’akazi». Kandi nanjye ibyo nahaboneye birenze agahomamunwa. Uretse ko niba warahunze ntacyo mfite nkuratira kuko nta mahuriro. Ntabwo ibyanjye binganya uburemere n’iby’abahungiye Kongo-Zayire, nta n’aho bihuriye rwose, ndetse sinshobora no kubigereranya. Ariko rero ribara uwariraye.
ITSEMBABWOKO NIRITATURWA NGO RYIHANWE N’ABAHUTU BOSE NTA KIZASHOBOKA
Niba ushaka kwihamira muri ibyo bya za politiki zo kongera gusubira ku butegetsi, bizajye bikokama wenyine. Udashinga arabyina? Banza wihane itsembabwoko tubone kugendana. Ni byanga bizasakumba n’ibindi. Rero niba hari abo birakaza ari abahutu ari n’abatutsi mwese ndabazi, ntacyo mwankangaho n’iterabwoba ryanyu ryuzuyemo ubugome n’ubusambo gusa, byuzuyemo ubutamenya bwinshi, biterwa n’ibikomere amateka yabasigiye. Ariko rero : «Aho guhishurirwa kutari, abantu bigira ibyingenge, ariko ukomeza amategeko aba ahirwa». (Imigani 29:18). Kandi mbagire inama ndetse iruta izindi, ntabwo u Rwanda rushobora kumererwa neza Yesu atabirimo, ntabwo abategetsi barushobora kuko rurabaremereye cyane ndabarahiye! Bazahahamuka kuko u Rwanda rurihariye. Nazengurutse gereza zose n’ingando zose bamwe barihana bakavuga n’ibyo batemejwe n’inkoni zo kuri Burigade na Porokireri, none ngo ni njyewe wica ubwiyunge mwebwe muri abere! Mukunda kuba abere mutihannye? Mbese ni njye ufite amacakubiri kuko mbwira abahutu kwihana ko bakoze itsembabwoko, kugira ngo babeho? Murashaka ko bashira? Muravuguruza Imana?
Ubu rero byumvikane ko buri wese wanga ko abahutu bihana, ni we ufite amacakubiri mabi akwiye no gukurikiranwa n’ubutabera bw’isi cyangwa ubw’Imana. Ku isi yose bazi ko abahutu bakoreye itsembabwoko abatutsi none ngo ni njye ubyadukanye? Ndabikabyamo? Hari aho ngo baherutse guhishurirwa ibindi ngo basanze mfite gahunda yo kugarura abahutu ku butegetsi, ngo kuko mbabwira kwihana ngo nibamara kwihana Imana izabareba neza ibagarure ku ngoma. Wabumvise ariko? Abo ngo ni bo baba bari mu Mwuka? Barampamagaye ngo njye kubisobanura. None tworoherane, turubane mo, dusabanye, ntawe uvugisha undi ariko twese turi Abanyarwanda.
Murashaka ko umuhutu akomeza kuba igicamuke n’inzererezi mu isi? Ubu se iyo ntasakuza ngo mbaburire, n’ubwo atari njye jyenyine
