Ubwa mbere nakurikiye inyigisho ya Mariya Esther Murebwayire hari ku itariki 19/01/2010. Icyo gihe inyigisho ye yayise : “kumenya ibihe”. Nakurikiye inyigisho ye bwa kabiri ku itariki ya 28/01/2010, ubwo yigishaga inyigisho yerekeranye n’ibyo Umuhanuzi Amosi yeretswe [Amosi 7]. Izo nyigisho zombi zatambutse ku “Munara”. Umuntu wese ubishatse ashobora gukurikira ibibera ku “Munara” yibereye iwe mu rugo. Nanjye niko nabigenje.
Kuva icyo gihe nkurikiranira hafi uko mbishoboye inyigisho zose za Mariya Esther Murebwayire kuko nazisanzemo ubutumwa ntigeze numva ahandi. Mariya Esther Murebwayire afite impano yo kuvuga ibintu mu mazina yabyo nta guca ruhinga nyuma.
Iki gitabo «UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO : RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA» nacyo niko cyanditse. Iyi ni inkunga Mariya Esther Murebwayire ateye abantu bose bibaza ku nkomoko n’impamvu y’ibibera mu karere k’iwacu i Rwanda no mu biyaga bigari muri rusange.
Ndifuriza buri muntu wese utekereza buri munsi ku bibera iwacu gusoma iki gitabo. Ntazabibuzwe n’imyemerere y’idini rye, ubwoko bwe, cyangwa se umurongo wa politiki agenderamo.
Ndashishikariza by’umwihariko abavandimwe n’inshuti zanjye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi gusoma iki gitabo «UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO : RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA.»
Iki gitabo cyatumye nibaza cyane ku bibera hirya y’ibigaragarira amaso yacu.
Etienne Masozera
Ottawa, Canada.
05 Werurwe 2013
