ategeka ko bahaterera. Kandi ni hahandi hafi y’izamu. Ubwo rero yavuze ko batera “pénalité” kandi yagiye mo. Igitego kijya mo kirabarwa kubera gukinirwa nabi n’indi kipe… ndetse sinatinya kuvuga ko ari bene cya gitego umukinnyi yitsinda. Hariya abahutu baritsinze rwose. Kuko ako kanya abahutu bahugiye mu gutsemba ibyitso by’Inyenzi ari bo batutsi bari mu gihugu imbere, ari na bo bene wabo w’abari bateye «abafatanyacyaha» ari bo batutsi b’imbere mu gihugu, igihe abahutu barimo kunywa amaraso y’abatutsi no gusahura ibyo batazarya, ni bwo ba banyamayeri, RPF bakoze ikintu kitwa «gusonga mbere» barasonga… barasonga… basonga mbere… mpaka Nyamijosi wa mugani wabo.
Kandi rero hari ngo ba RPF bivangavanze n’Interahamwe bakajyana no kuri za bariyeli. Ababaga bafite amazuru manini, na bo bafatanije n’abandi kwica umututsi muri rusange. Batiza umurindi Interahamwe nyazo. Bari barakwiriye muri gahunda zose z’igihugu. Bakinanye amayeri ahanitse, barwananye imipango igomba kwigwa mu mashuri y’intambara y’inyeshyamba. Iri si ishyano ni icyorezo cyari gifite ingufu. RPF yakoresheje abahutu amahano y’ibyorezo ahanitse. Ni nka cya gihe mu mupira w’igikombe cy’isi, ubutaliyani bukina n’ubufaransa. Umukinnyi w’umutaliyani Materazzi yatutse ibitutsi Zidane w’umufaransa ku buryo kugeza ubu batari bamenya ibyo yamututse, byatumye Zidane amusekura umutwe ku mugaragaro isi yose ireba, mu mukino hagati. Maze ahabwa ikarita itukura ku mugaragaro. Ariko Materazzi asigara mu kibuga akina, afitiwe impuhwe, isi yose ivuga ngo yoooo. Maze Zidane arangiza gukina umupira nabi. Kuko yarwanye bose babireba, bose babireba, bose babirebaaaaa! Kubirebaaaaa…
Ariko uwamututse nta gihamya gihari, kuko yanabihakana yivuye inyuma, ndetse yanarira yiriza akanaboroga, isi yose ikamugirira impuhwe kubera ako karengane yagiriwe mu mukino kugira ngo FIFA itamufatira ibihano. Byaba na ngombwa akaniriza cyane, akazanakomeza akarira cyane, aramutse ari umukinnyi kabuhariwe wasagutswe n’amayeri, maze buri uko bazaba babahamagaye mu rukiko akaza arira aboroga, avuga ko yibutse ibyo Zidane yamukoreye. Ni urubanza rukomeye cyane, hari mo dosiye nyinshi zahurirana. Mu Rwanda barubyaza mo inyungu nyinshi cyane. FPR ruriya rubanza yari gushobora kurubyazamo inyungu kugeza ubu. Ndetse yabatsinda akabahemura baramutse baburanye kuko nta bimenyetso Zidane na Avocat we bari kuba bafite. Ntabyo! Na nyuma yari kuzavuga ko babogamye. Ko abazungu babogamye kuko ari umwarabu. Kuko iyo Ubutaliyani buza gutsindwa, aba yaravuze ko byatewe na Zidane. Ariko umva neza ko aho bari gushyira hose, Abataliyani bari bafite urubanza rufatika. Ariko bwaratsinze imanza zirarangira. Bikunze gukorwa n’abakinnyi b’abahanga. Babandi batsindisha ibitego intoki kandi bikemerwa. Ayo ni amayeri ahanitse yo gukoresha undi ikosa warabanje kumuneka ukamenya intege nke ze, ukamenya ibimurakaza n’ibimusetsa n’ibyatuma akora amahano.
