arwana no kugaragara neza. Yashakaga kugaragara neza imbere y’amahanga. Ndahamya neza ko imbere mu mutima we, ashobora kuba yarifuzaga wenda ko abahutu bashiraho ariko ntabishyikire, kandi se iyo bashira yari kuzatorwa na nde? Ko abandi yasanze batari buzuye Minibus. Ntabwo rero habaye gushyira hamwe ngo bahurize ku mugambi uvuga ngo ubu dufite umwanzi umwe, ni «umuhutu». None basirikare bacu muragiye ariko muzagaruke nta muhutu mwene wacu usigaye, muzatsembe. Ibyo ntabyo Bizimungu yakoze. Ikindi kandi Kagame ntabyo yabatumye, simbizi neza, ariko ndumva ataratumye kumaraho buri muhutu wese. Ikindi kandi mumenye ko no mu ba Ex-FAR na bo hari mo abari abarwanyi. Kumenya iby’izo ntambara biraruhije. None se bari kubajogora bate? Iyo abasirikare basumbirijwe, akenshi aho kuba abagabo ngo barwane bonyine, bashyira abasivili b’abaturage imbere, bibwira ko ahari abo barwana babagirira impuhwe ntibabarase. No kubica ntakundi byari kugenda. Njye ndabyumva ariko nabyumvishijwe n’Imana bingoye cyane. Ba Kayumba n’abandi bari bayoboye intambara, abo na bo ntabwo bari bakunze umuhutu na gato, ariko kandi gahunda yo kumutsemba sinayihamya. Umunsi bazihana batura ibyaha byabo bibuka bazabitubwira neza.
Ariko abahutu b’ingeri zose bishe abatutsi, abakuru abatoya, abagore, abakobwa, abana kuva ku myaka 10, nkurikije ubushakashatsi nakoze. Bahuje umugambi wo kumaraho inyoko-tutsi. Narabiboneye ndabiyumvira mu ngando zabo, mvugana nabo, bambwira uko babigenje. Bambwira n’akari imurori, hari muri 2005, bari batangiye kuba abasore (abishe icyo gihe ari abana). Ariko bavugaga ko abakuru ari bo babibaroshyemo, kandi ubutegetsi ntibwababuza ahubwo bubakangurira kumaraho. Ibyo turabizi neza rwose. Ndetse na za Kiliziya zirabishyigikira, n’ikimenyimenyi babatsembera no mu nsengero zabo bita iz’Imana. Leta iyo ishaka guhagarika jenoside cyangwa kuyitambamira mbere hose byari gushoboka ariko nanone bakemera gutsindwa mu bundi buryo, kuko igihe Imana yabandikiye cyo kuvaho cyari cyarangiye. Kuko Kagame n’abo bari bari kumwe bashakaga kwiganzura umuhutu gusa. Abahutu bari bamaze igihe banaririmba ko umwanzi wabo yari umwe gusa, gusa, gusa : «Umututsi». Radiyo, ibinyamakuru, amanama, n’ibindi. Kumena amaraso byo ni «rusange» kuri buri bwoko, ariko banza utandukanye itsembabwoko no kumena amaraso bisanzwe byo kwica ari byo bihwanye n’Itsembatsemba, uretse ko bitabuza amaraso amenetse yose gutaka agatabaza. Amaraso ya Yesu yonyine ni yo yamenetse agatanga imbabazi, ariko ikigendererwa ni itsembabwoko ryakozwe n’abahutu. Imana yita cyane ku «KUGAMBIRIRA» no kwemeranwa, bibyara «GUHUZA».
Ba ucecetse wowe ukunda abahutu cyane ukaba uzi no kubarengera, ubanze wumve : Abatutsi barishe ndetse cyane, ariko ntabwo bigeze bakora itsembabwoko kuva babera, bishe abahutu benshi cyane, bakanyuzamo bakabica no mu mayeri menshi bagasibanganya
