209

bari ku isonga ubu bakihana ibyaha bya Repubulika ya mbere y’abahutu. Nti ariko se bari hehe? 

Aba gatatu na none mu kwihana baba abo ku ngoma ya Habyarimana : nti se ari hehe? Arandeba nanjye ndamureba, turarebana, maze mukura mw’isoni nti n’ukubwira abashiru bari kw’isonga ubu bakihana ibyaha byakozwe na Repubulika ya kabiri. Irimo ikibazo gikomeye, kuko ni yo yakoze jenoside, ni na yo yishe abanyagitarama kiriya gihe. Nti se bari hehe? Ariko aba bo baboneka babishatse bakabwirizwa bakumva. Kuko kwizera kuzanwa no kumva. 

• Hari abasigaye b’igihe cy’abami. «Imiryango cyangwa abo mu butegetsi» 

• Hari abasigaye b’igihe cya Kayibanda, «Imiryango cyangwa abo mu butegetsi». 

• Hari abasigaye b’igihe cya Habyarimana, «imiryango cyangwa abo mu butegetsi». 

Iyi Repubulika ya gatatu yo rero irimo n’insobe nyinshi, kuko ni yo yanakozwemo guhora. Uwo twavuganaga mbona aracanganyikiwe kandi ari umunyacyubahiro, atangiye kumwara kuko namurushaga kubisobanura neza, maze turekera aho. Arambwira ngo «madame, uzi ubwenge bwinshi», ngo ariko iby’u Rwanda ntawabishobora keretse Imana yonyine. Yanga ko dukomeza. Nti sawa ubwo ubonye igisubizo kandi ni cyo cy’ukuri. Mu by’ukuri ntacyo twari tugezeho. Ariko yagiye yibaza byinshi. Arambabaza kuko hari amabanga menshi yameneye, ndamutse nyavuze bansaba ibimenyetso. Nayobewe icyatumye anyizera bigeze hariya, yarambwiye nanirwa kubyakira musaba kurekera aho. Ndasaba Imana ngo izamurinde ibihe bibi bibugarije, kuko yatuye ibyaha bye abikuye ku mutima. Kuko ndamukunda, ndamusengera, nk’uko hari n’abandi benshi nashyize ku rutonde, nsaba Imana ngo ibahishe mw’ihema ryayo. Nshobora kuba mbogamye ahari, ariko ni ko kuri. Hari abagiye bangirira neza mu buryo bwinshi, ndabazi, ndabizi, ndabibuka. Ntabwo Inyenzi zose zangiriye nabi, oya. Hari abo dufitanye igihango cy’ubucuti. Mana ndakwinginze uzabahishe kuko bangiriye neza gusa, ntuzite ku byaha byabo, ndatekereza ineza ikabije bangiriye, uzayibiture kubarokora, ubahe ubugingo buhoraho, ubahe no kuramira mu Rwanda rushya. 

Reba muri Edeni aho Imana itangirira kubaza, irabanziriza kuri Adamu (hutu), ikurikizeho Eva (tutsi), irangirize ku nzoka, ari yo Satani. Iyo Adamu (hutu) yemera icyaha akagisabira imbabazi, Eva (tutsi) akacyemera akagisabira imbabazi, hari gusigara Satani kuko yo ntishobora kwihana n’iyo wagira ute. 

Ni na wo mwuka wayo ishyira mu bantu. Imana yari kubabarira abantu bayo maze igahangana na Sekibi ikayikanira uruyikwiye