225

mfite ikibazo cy’ibyangombwa! Nti nta kibazo uzasobanura. Ati ntabwo ari cyo kibazo mfite, ati ahubwo kora uko ushoboye ushakishe icyangombwa kitariho «KOMINE KARAGO», urebe uko wambonera ikitagaragaza Gisenyi mu byangombwa, Imana izaguhemba. Ubwo urumva? Kandi cyera bararwaniraga za plaques zo ku Gisenyi. Za GB. 

Uranyumvira ariko? GB byasobanuraga ngo «GANZA BUSHIRU», ari byo nise «umurengwe w’ubukunguzi». Hari n’abasindaga maze bagateta ngo Ubushiru? Ngo ni «Ubushiru Buharanira Rubanda». Ni nka wa wundi waririmbye ngo «isi n’ibirimo byose ni iby’abahutu». Bivuye mu ndirimbo y’Imana ivuga ngo Isi n’ibiri mo byose n’iby’Uwiteka. Nyumvira umurengwe ariko. N’ubu hari ibyo mbona bijya gusa, byo kwivugisha icyongereza buri gihe ukagira ngo twese turakizi. «ICYURIRIZI CYAJE»? 

Hataho abatutsi b’abega, ubu sinzi ibilo bafite, kandi ni ho ikibazo kiri mu buryo bwo mu Mwuka, ni na ho kizarangirira, ni ho Imana izakirangiriza. Kandi tujye tumenya n’amateka tunahishurirwe, tujye tunasaba Imana impano yo kumenya no kutagira ubwoba, no kuburira abantu bagenzi bacu, no kwibaza ku bintu, no kubitekerezaho, no kubishakira umuti. Imana irihuta cyane kuko iki gihe ni icyo gukorera Imana, ndetse hasigaye rimwe (1) gusa. Niba ntacyo bikubwiye, yo birakiyibwiye, kandi uretse kunanirana, koko jenoside ntiyatwigisha? Ibyabaye nyuma yayo nti byatwigisha? Kandi rero koko hasigaye rimwe (1) gusa. Imana ikiruhutsa agasuzuguro k’abiyita Abanyarwanda. 

«Hutumètre» mwayikuyehe!? Wowe se «Tutsimètre» wayize murihe shuri? Ngaho niba muzi ubwenge, uretse gupima amazuru «Mazurumètre» mwayikuye hehe? Mukibeshya nk’uko mwanyibeshyeho, mukibeshya no ku miterere, ngaho pima turebe. Umwe ati Ishyaka rya papa na mama, kandi uwo akaba akubwije ukuri dore ko mukunda abababeshya. 

Ndababwira mbwirijwe n’Umwuka w’Imana ngo UBWOKO BUBA MU MUTIMA, ISHYAKA NI MU MUTIMA. Nta kindi kirandura imizi y’ubwoko keretse Yesu wenyine, none numva mumupinga, sinzi uko muzamera. Ni yo mpamvu abatari bakizwa n’ababeshya ko bakijijwe ku munwa gusa, abo bombi bafite amoko mu mitima yabo n’ubwo Leta yiyita iy’Ubumwe ibabuza kuyavuga, ubwabo biziritse ibisasu, bizageraho bibaturikane. Nakoze ubushakashatsi nanjye nk’uko namwe mubukora mu bindi nanjye nabukoze ku birebana n’amoko yo mu Rwanda cyane Hutu-Tutsi. Nahishuriwe n’Imana iby’aya moko uko ari abiri noneho ndabiteranya nsanga ari cyo kibazo-muzi gitera ibyago byose twagize, ibyo dufite ubu n’ibizaza. 

Ntabwo politiki isanzwe yagira icyo imara kuri icyo kibazo, keretse Itorero ryonyine rishyize hamwe rikarebera hamwe, rigafata ingamba