Ubwo twaba tubaye abagore b’abasazi 5 bariya 4+1 ari we njyewe, n’abagabo b’abasazi 24 bemera bakihana itsembabwoko, kwicana n’ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu «ntabwo ari bose bihannye itsembabwoko sinzi imibare y’abahutu n’abatutsi nawe uzabishakishe».
Bari kumwe n’abazungu nabo b’abasazi kuko na bo bemeye kwihana, hakaba n’ikindi cyiciro gishinzwe kwiba, kwica no kurimbura, iyo ni irangamuntu ya Satani. Buretse wirebere babandi barakaye badashaka ubwiyunge nyakuri, za nyangabirama ba badakizwa, abanzi b’umusaraba n’Uwawubambweho, Imana yabo n’inda n’inzika, ntibuzura Umwuka Wera, bene bariya bagiye bangora bishakira intambara, nti bahozwa, buzuye ubugome, nti bihana, nti babarira nawe wirebere ko hagomba kuba ibitambo koko. Hagomba ibitambo, hagomba igiciro kinini cy’ubwiyunge atari amagambo gusa, kuko ari ibyo, buri wese azi kuvuga.
Ndashima Imana ku bwa bene Data bari i Detmold ya «mbere» mu Budage icyo gihe, Imana ibahe umugisha. Hari mu gihe kibi, igihe impunzi zapfaga cyane n’izindi zitahuka ziva Zayire, ni muri ibyo bihe. Imana ibarinde ibyuririzi byahindura ubusa iki gikorwa.
None se tujye tubanza tujye hanze tubone kwihana no kubabarira? Bitonde Satani yazabibutsa ko bibeshye ugasanga buri wese yisubiriye mu moko ye, maze akababwira ko bari barabaye imbwa. Ko… n’ibindi byinshi… Hari inyangabirama zirwanya ubwiyunge bwuzuye, zaba zibizi zaba zitabizi zirangiza cyane, kandi abakoze iriya Déclaration nimwongera guhura muzampamagare, kandi dukomeze dusengere kiriya gikorwa umwanzi atazibutsa buri ruhande ko rutagombaga kubikora kubera ko… hari ababahuguye. Muzihanganire no gutotezwa.
Nyuma nk’uko nakabivuze naje kumenya ko hajemo ibyuririzi biranambabaza, ariko biracyafite igaruriro, n’ubwo biba byataye ibiro bya mbere.
IMANA IGIYE KUNGA AMOKO MU RWANDA (ABAROMA 11:32)
Sinzi uko izabigenza ariko icyo nzi kandi mpamya 100% nuko nitutihana nk’uko Imana ishaka ngo tubabarirane nk’uko ishaka, Uwiteka agiye guhana Abanyarwanda.
Mbivuzeho kenshi ngahindurwa umwanzi kuko mwishakira abababeshya. Nanahakuye abanzi benshi ngo bazi ko barimo kunywa amata bakarenzaho ubuki cyangwa bakabivanga kuko na byo biraryoha cyane. Ibyo simbyanze niba mwabiryaga mwubaha Imana maze mukabiryana umugisha aho kubirira mu midugararo mudasinzira, ntimuzabiheho n’abazabakomokaho, maze mukazanarimbuka.
