«tuntu n’utundi cyangwa muri wari uzi ko». Nanjye rero mba meze nk’uhakirizwa, tugasengana tukuzura umwuka, tukajya no muri gereza kubwiriza izo Nterahamwe, tukajya no muri church tugatangana ubuhamya, nkagira ngo ni bazima nanjye ngashyokerwa nti byaratunganye, naho wapi! Imana iti ngiye kubakwereka bose, nkagira ngo izabikora mu buryo bworoshye naho! Icyo gipimo aho kiziye naratangaye bose bamvaho bavugira icyarimwe ko navangiwe; bati twarabivuze ni na maneko w’Interahamwe, na FDLR, afitanye ubucuti n’abanye-Kongo, yaravuze ngo tuzapfa, ngo ni we ukizwa wenyine. Ngo abakozi b’Imana basutsweho amavuta bazapfa. Wagira ngo ni njye wabaremye. Bati yadukanye ubuhanuzi bupfuye buvuga intambara kandi ari amahoro. N’ibindi, maze baranyisubirana bakora utunama, mpinduka intabwa, mpezwa muri byose kuko ubundi barenzagaho. Barambeshyera, bishyira hamwe nsigarana na Yesu gusa. Ati sawa sasa wababonye? Nta rukundo ni amagambo gusa bahuruza abandi bene wabo ngo bancire urwo gupfa, Yesu ati NON! Bati mumufunge basi, Yesu ati NON si igihe. Bati mumuhe akato, Yesu ati ni byo nashakaga, mwari mwaramwishe nabi n’uburyarya bwanyu, mushaka kumucuruza, mumushora mu buyobe bwanyu. Yesu ati «erega bababarire bararwaye n’ubwo biyesura ngo barakijijwe»!
Naje gusanga uwo ntazi se nzi nyina, uwo ntazi nyina nzi muka se (ibi ni njye ubivuze). Yesu yarampojeje ati ushigaje gukora thèse ya doctorat ku bwiyunge bw’abiyita Abanyarwanda, kuko maze kukubwira byinshi kuri bwo. Kuko wari umaze iminsi muri za mémoires, ati nyuma, uzakora THESE. None ntegereje thèse. Amoko yose yarambeshyeye, sinababwira byose kubera impamvu zanjye bwite, ariko bafite udukingirizo twinshi. Imana ni inyabwenge bwinshi, yagiye igenda imvunguriraho duke, duke, kuko iyo iza kumbwira iby’u Rwanda byose icyarimwe, mba narahahamutse. Hari n’ibindi biba no mu bakristo bibabaje, hakenewe guhora tubabarira. Abahutu uko bari bameze kera byarahindutse. Cyera iyo byabaga bitagenda yahitaga abikubwira, cyane cyane abakiga, none nabo bize kurenzaho nk’abatutsi. Byaravangavanze bose binjiye muri gahunda y’udukingirizo duterwa inkunga na gahunda ya Antichrist yo kwiyoberanya byuzuyemo uburyarya akenshi butagaragara buba buhishe ubugome bw’indengakamere. Uzarebe film yitwa MEGIDDO.
Nyuma yo kwandikira Perezida Kagame taliki ya 9 Gashyantare 2003, umwe muri bo ati «Uriya mugore afite ubwenge bwakuraho Leta, muhagarike kumwita umusazi, ahubwo mwige ibye neza». Narabyumvise ndaseka ndanishima cyane : ubwo abandi bavuga ko bwayaze, navangiwe ndi igicucu, mfite inzara, ariko we yahise ahishurirwa ibanga. Uburyo yaba yarabivuzemo bwose buramaze, koko mfite ubwenge bwakuraho Leta y’u Rwanda, Leta yiyita iy’ubumwe, n’iya Obama n’izindi Leta zo mu isi ziriho zikomeye ubu nandika. Ndemeza ko mfite ubwenge bwazikuraho. Ubu kandi wasanga bampamagaye ngo nsobanure uko ngiye gukora coup
