cyane. Iyo ni imikorere y’Imana ubwayo, wagira ngo ikunda ibibi ariko bituma yihesha icyubahiro iyo ibibyaje ibyiza. (Abaroma 8:28). Abahutu n’abatutsi babaye ba «Vedettes»; ni ba «Top»! Ba uretse gato wirorere. Satani yabagize ba «Top» none Imana nayo irashaka kubagira ba «Top Top».
Reka nongere mbisubiremo niba waranabisomye wongere usubiremo. Ubundi Imana yabonaga byoroshye kubwira abahutu nyuma y’itsembabwoko ngo bihane itsembabwoko, noneho abatutsi na bo bababarire na bo bihane guhora kwabo, nibirangira bamaze gusubirana ubunyarwanda bihanire igihugu ku byaha bahuriyeho bindi, maze nibarangiza izo mbaraga zo guca bugufi Imana izikoreshe ikize igihugu. None baranze nta n’umwe ubyemera, bamwe bagera n’aho bahakana itsembabwoko ko ntaryabayeho. Abo nababuriye izina n’imirimo. Abandi bati nta muhutu n’umwe wapfuye, kandi Imana izi umubare w’abapfuye, kandi Imana izi umubare nyawo w’abatutsi bapfuye byose biri imbere yayo, ifite n’amazina y’ababishe n’icyabicishije kuko hari uwica n’impamvu ituma yica, n’impamvu ituma undi yicwa. Ifite n’amasaha, iminota amasegonda byabereyeho. Kuko Yo ntabwo ijya ikekeranya, cyangwa ngo igereranye.
Ngo boite noire (agasanduku kaba mu ndege) yabuze, irongeye irabonetse, bayihishe muri tiroir n’ibindi. Cyangwa ngo anketi yaburiyemo cyangwa ngo bazize abagizi ba nabi bari bitwikiriye ijoro, n’ibindi bijijisha abantu, yo ihora iri maso, kuko ngo n’imisatsi yo ku mitwe yacu irabaze.
Noneho kubera gukunda gukoresha agakingirizo, aya moko yo arashaka ko bimera nk’aho ntacyabaye, kandi nti bishoboka na rimwe, ahubwo sinzi uko mumeze. Nibitajya hanze ntabwo izabyemera, kandi hari ibyo mutazi, mupfa gusuzugura.
NDASABA INGANDO Y’UMUHUTU, UMUTWA, N’UMUTUTSI
Bava inda imwe mwa se na nyina, nushaka urakare, bava inda imwe. Hashobora kuba harabanje kuvuka umutwa, hagakurikiraho umuhutu, hagaheruka umututsi, cyangwa se bipange uko ushaka ibiguhesha amahoro abe ariko ubipanga. Ariko bava inda imwe kandi mwa se na nyina, nta mukase wabijemo, ise n’umwe nyina n’umwe. Uretse ko imico y’aba bana itandukanye. Ubu rero bamwe baravuze ngo ntibavukana n’umutwa cyangwa umuhutu cyangwa umututsi. Muravukana niba utari ubizi, imico ni yo itandukanye, n’impano ziranyuranye nk’uko nawe usanzwe uzi ko ibyara mweru na muhima, nk’uko abana bawe bameze ni nako na bo bameze.
Ntibahuje ku byerekeranye n’amasura, uburebure, kubyibuha, kunanuka n’ibindi; bivuga ngo bamwe basa na ba nyina, abandi basa
