ntanatekereje. Ahubwo ibintu bitoya akaba ari byo bintera ibibazo, bindushya.
Muri kamere yanjye habagamo guhangana n’amahane n’impaka byinshi, kandi simve no ku izima. Nkiyizera cyane cyane iyo numvaga ndi mu kuri, ariko no mu mafuti narahanganaga, kandi kuntsinda ntibyari byoroshye. Narakundaga cyane, nkananga cyane. Ibyanjye byose byari cyane. Byose nahezaga inguni. Nari mfite kamere y’ubuhezanguni muri byose. Iyo ni yo yari kamere yanjye mbere. Nawe ufite uko wavutse n’uko uri.
Maze Yesu aje ankamuramo ibisigisigi by’icyitwa ubwoba n’igisa nabwo aho cyari cyihishe hose, arampindurira ibyari bibi abihindura byiza, noneho ntangirana no guheza inguni mu bye, kandi ndanayiheza koko, n’ubu ndacyayiheza, nzanakomeza kuyiheza. Ndamusaba ngo akomeze amfashe nyiheze. Niko yabaye! Aba angize uko yangize uku. Andoha mu bye ndarohama, ndanibira cyane, kandi sinitegura no kuburuka ngo mbivemo, ku buryo hari ababyumvaga ntibemere ko nashoboraga gukizwa, bamwe ndetse bakijijwe kubera ubuhamya bwanjye gusa, ndetse na n’ubu biracyakomeza. Umuntu akumvako nakiriye agakiza nawe agahita akizwa. Maze na kamere yanjye Yesu arayinyukanyuka nsigara ndi uko yashakaga ko mera nyine, kuko nari mbuze epfo na ruguru. Byansigiye ibibazo kubera kurwana n’Imana nanga kuyumvira, kandi nta ntege ngira.
Bamwe mu bo nakundaga banshiraho, ibintu binshiraho, ngeze aho manika amaboko. Maze kunoga nibwo nahindutse nk’umusazi, mu guhamiriza Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana, kandi ko yapfiriye ku musaraba i Gologota akazuka ku munsi wa gatatu. Ko yicaye iburyo bw’Imana Data wa twese adusabira. Kandi ko agiye kugaruka gutwara Itorero rye ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari. Kandi ko ashaka ko abantu bahuzwa, bakiyunga n’Imana bamunyuzeho, kuko ni we Muhuza w’Imana n’abantu, akaba Inzira, Ukuri, n’Ubugingo. Barangiza bakiyunga hagati yabo (2 Abakorinto 5:18-19).
Ndahamya neza koko ko iyo Yesu agutumye umera nk’umusazi. Niho numvise uko bene Data batubanjirije ba Pawulo, ba Petero, ba Yeremiya, ba Mikaya, ba Eliya n’abandi byabagendekeye. Numvise neza impamvu bameraga nk’abasazi. Natangiye kugira umutwaro undemereye cyane w’Abanyarwanda muri rusange. Imana yabanje kumbwira kuvuga ku bwiyunge nyakuri bwuzuye bw’amoko «Hutu- Tutsi», dufatiye ku nzangano z’inzigo zaje no kubyara jenoside no guhora by’akabarore.
Nyuma y’iryo yerekwa ryo mu ijoro ry’uwa 22/06/1999 nakomeje guhamya ibyo Umwami wanjye yantegetse kuvuga, maze taliki 28/12/1999 kuri Stade Amahoro mbivugira ku mugaragaro uwo mugoroba. Ubutumwa bwabwiraga abahutu kwihana mbere na
