Umwe aherutse kubwira undi, ni abagore babiri umwe umugabo we arafunze undi ni umupfakazi w’itsembabwoko. Maze uwari ugemuye ati :
«Ko jyewe nshimye ngemuye se wowe uzagemura ryari? Ngaho nsobanurira ubwo busabane bwanyu».
Undi ati:
«ibi by’ikusanyamakuru ni ukugira ngo haboneke izindi nterahamwe, izikomeye n’izoroheje, kandi koko zirahari».
«Ko twabirambiwe? Iyi myaka yose! Ubuse maye ko mbona ibyari inama byahindutse isoko, na babandi ba Kagame ko babaye zo, ngo abari hanze bararuta abafunze».
Rwanda warapfuye ntiwabimenya! Ugeze hehe ukusanya se wowe, dore ko iyo byatangiye gucika habamo ba RUKUSANYA. Buriya na Domitilla ni RUKUSANYA. Wibagiwe wa Rukusanya wa MRND? Buriya na Fatuma Ndangiza ni Rukusanya. Iyo iby’u Rwanda byatangiye kuyoberana byitwa amazina mashya, maze bagashyira mo abagore b’intyoza bashobora no gusuzugura abagabo no gushira isoni.
Ariko reka tugaruke ku IKUSANYA-MAKURU
Uyu twavuganaga we arafunze kandi ngo «ararengana», yambwiranye agahinda maze kuvuga ubutumwa ati :
«Ntureba Pasito (ni ko bari basigaye banyita) ntureba iki gihugu maze imyaka 12 mfunze nzira ubuhutu gusa byabindi wavugaga, ibi bintu by’itsembabwoko n’ibintu biteye ubwoba, uramutse umenye amakuru yose yo muri gereza wakongera amasengesho. Ni mu kuzimu»
«Ndi hano narakijijwe, nababariye Inkotanyi zanyiciye abantu nsigaranye akana kamwe… Nari mfite n’ibintu ariko sinkivuga dore ko wanatubujije kubibaza.»
«Nageze hano ndi Licencié, none ubu mfite nka doctorats ebyiri mu birebena n’amatiku n’imanza. Twarize ye! Hano hari abanyabwenge b’ingeri zose ni u Rwanda mu rundi, ariko ikibazo cya gacaca kuko ni cyo turiho hari ababeshya gusa! Ubushize benshi baribeshyeye ngo basohoke, jye sinshobora kwibeshyera nibashaka bazanyice; bya bindi watubujije kwibeshyera ko na byo ari umuvumo, ubu batangiye kubibona n’ubwo bwose basohotse.»
