baribonye baribuka (afite izuru rinini). Mfite n’uko mvuga iyo banyumvise (ni umukiga)… Ati ubuse ntoroke, koko njye koza imodoka z’abazungu na toilettes zabo? Ntaho nzajya bazakore icyo bashaka, kandi sinzanabeshya maze. Ubu nandika arafunze bamukatiye burundu y’akato. Naramubwiye nti ihane n’ubwo utishe, njya aho ndasobanura, nti kandi na bene wanyu ujye ubabwira bihane bose ni Interahamwe. Ati erega baguhora ubusa ibyo uvuga ni byo! Akomeza kurira, avuga ngo uzi ko nta Gacaca y’abahutu ibaho di! Ahita afatwa n’icyuririzi ndamuhunga.
Kuko ndabazi iyo batangiye kwibuka! Ngenda avuga ngo uzatubarize gacaca y’abahutu, «FARG» y’abahutu, AVEGA y’abahutukazi, abaguye Kongo-Zayire n’abaguye mu Rwanda, n’ababo basigaye. Ndabimenyereye rero iyo bitangiye kuriya ndikura, ngahita nongera kubaza Imana iby’u Rwanda n’ukuntu tuzamera. Wagarura amaso mu idini ugasanga baraceza izasabwe. Hakabaho n’igihe baceza nta ndirimbo irimo. Kandi amadini yavuye hanze bo ngo ntabwo gacaca ibareba, kandi muribo harimo inyangamugayo zica imanza zitari zihari. Ngo bireba izo Nterahamwe zari mu Rwanda. Nonese kuki bacira imanza abahutu kandi batari bari mu Rwanda muri jenoside?
Nyamara twumviye Imana gacaca igakorwa mu Mwuka, igakorwa n’abazi Imana, yarangira neza kandi vuba itangije byinshi, ndetse n’ingaruka ntizikabye. Reba nawe iyi ncuro ni iya 16 irenga abadayimoni bikubye incuro utabara ni nk’aho turi mu kwa 7/94. Uti kuki? Kuko habayeho Gacaca nyine; yafunguye abishe ntakibaye, nta guca bugufi bihereye muri bariya bayiteguye kugeza ubu bose bavuga ko ari abere. Icyo gihe abazimu benshi baba babonye akazi. Ikindi kubera na none ubwiyunge bwo kuremekanya, bwo kwanga gusitaza no gukomeretsa, abadayimoni baba bongeye bariye, cyane cyane iyo dosiye iba irimo amaraso avanze n’umuhamagaro, ukongeraho itsembabwoko abahutu bakoreye abatutsi, no guhora kwakozwe n’abatutsi b’ingabo za FPR. Bimaze iki guhora abantu, aho gukira barushaho guhahamuka? Mbwira nawe uko ubibona. Ibyunamo byose kuki bigenda birutana ubukana, Kuki? Kubera ko uburemere bwiyongera aho kugabanuka, sinzi niba ababishinzwe babibona ariko niko bimeze.
Umuhutu afite ubwoba bwinshi ndetse bwatuma ahunga cyangwa yiyahura, benshi bamaze guhunga atari ukubera ko bishe. Umututsi afite umujinya mwinshi ndetse watuma yihorera. None se tuzahora muri ibyo? Iyo atari umuhutu warakaye, aba ari umututsi warakaye. Ni ibiki? Maze bamwe bakinjira abandi bagasohoka.
Idini ryiyise Itorero ryanze kubikora ngo ribirangize, none igihe cyageze Imana iraje ibyikorere. Ubu rero buri wese aravuze ngo izabikora ite? Ndagusubiza nka wa Muyahudi umunyamakuru amubajije iby’urusengero rwabo rwa Salomo ruri i Yerusalemu aho Abarabu bubatse umusigiti wabo. Amubajije uko bazarwubaka kandi
