259

uwo ukorera, kuko bamwe bavuga ko ukorera Inyenzi ariko ejo bundi waradushekeje igihe wagiraga uti: niba abatutsi ari bo bampa amafaranga ngo mvuge ko abahutu bakoze itsembabwoko, kandi nkababwira kubyihana ngo bakire, noneho rero ababivuga bataye umutwe cyangwa baritsinze, cyangwa se abatutsi baruse abamalayika kuko niba umututsi ampendahenda akagereka ho n’ibiguzi ngo mbwirize umuhutu akizwe, birenze bya bindi by’urusha nyina w’umwana imbabazi uba ushaka kumurya. Sinzi uko byitwa. Abandi ngo ufite amacakubiri. 

Abandi bati yarasaze ntazi ibyo akora, icyo gihe benda kwicana havuka impaka nyinshi kuko hari abemeza ko uzi ubwenge ngo bushobora kuba bwanakuraho na Leta yiyita iy’ubumwe. Ariko abazi ubwenge bavuga ko watumwe na Yesu Kristo. Undi ati murokore, witonde bene wanyu barakaye none ngo barimo gushaka nawe kukugerekaho Gacaca ariko byanze gufata kuko ngo ufite ibimenyetso simusiga by’uko wakoze neza muri jenoside. Nawe ngo witangiye abatutsi bari bahishe iwanyu n’ahandi, ujya kubasabira ibiryo kuri Etat Major yanyu icyo gihe. Ngo wahabeshye byinshi ariko uranga urabagoboka, ngo hari n’ibindi byiza wakoze udashaka ko bivugwa, ngo kuko udashaka guhembwa ko waba waragiriye neza umututsi. Sinzi uko wigeze kubisobanura turumirwa. Abo bateguraga ibyo kukugerekaho Gacaca, ngo ubyumvise byaragushimishije? Ngo witeguye no kuburana? Ubwo abandi baterwa ubwoba na Gacaca, wowe barayihwihwisa ukanezererwa? Mbese baba baraguhamagaye? Cyangwa byahwaniye mo? 

Harya ngo papa wawe yazize ibitekerezo ariko ntiyazize itsembabwoko? Ngo ni numéro ya 3? «FARGE» se irakureberera? Icyo gihe wabajije niba witwa umucikacumu tubura aho dukwirwa. Ibyawe byarayoberanye ariko jye nari mu ba mbere batakwemeraga none nemeye ko ukoreshwa n’Imana kuko icyabinyemeje ntawe mbajije n’uko kugeza ubu ukiriho. Ibyo byonyine kuri jye birahagije, kunyemeza ko ari Imana ikurinze. Undi w’umututsi ati murokore, bene wanyu bahize, barakaye bashobora kukugirira nabi bakakugaragariza ubugome bwabo (uyu yabohowe n’Imana yari yararahiye ko adashobora kuzababarira umuhutu yariyemeje no kuzajya mu muriro). Ati igihe wandikira Perezida Kagame nari nzi ko ibyawe byarangiye kuko iriya message ntiyakinaga yarabagonze sana cyane cyane ba Révérends. Twahuye biyasira ngo hari ikigomba gukorwa kugira ngo uceceke quand-même. Uretse ko aho byabayobereye n’uko batazi ibyo wavuganye na Perezida, aha rero hari ikibazo. Kandi bazi ko Kagame abashyigikiye cyane. Abashumba barakwijunditse cyane, narinzi ko watorotse mbona ndakubonye. Umeze nka ka «kamasa kazaca inka kakazivukamo». Ni jyewe wagize ubwoba kukurusha ahubwo wowe mbona ntacyo bikubwiye. Ariko se dushyize mu kuri koko bakoze iki? Ku bwiyunge bakoze iki? Gacaca bakoze iki? Si amagambo gusa no kwishakira ubutunzi? Ati «nategereje ko basubiza nkurikije ukuntu biyasiraga ndaheba». Ati