26

bisa nk’aho byahise bibahindura abere ako kanya. Ndetse bamfata nk’umwiyahuzi wataye umutwe, kuko bari batangiye gahunda yo gushyiraho za Komisiyo z’Ubumwe n’Ubwiyunge no kubuza kuvuga ku moko ndetse bakanavuga ko ntayo abaho. Uwo mudamu yarabavangiye cyane, uretse ko nyuma byaje kuzangwa nabi bashaka kunkosora. Kubera «ubwiyunge bihimbiye». 

Haje kuvamo ibipande bibiri nyuma y’aho abahutu bamariye gusubiza ubwenge ku gihe, bamwe basanze ngo bataragombaga kwihanira abatutsi, kubera ko nabo bishwe n’abatutsi. Mbega impinduramatwara yankozeho! Ubutegetsi nabwo kubera politiki yo kutavuga ku moko «kandi Imana ishaka ko avugwa», byabaye ngombwa ko ngira abanzi babiri, ariko abankomereye cyane ni abahutu. Byafashe n’indi ntera, batangira kumpiga bashaka kungirira nabi, no kunyambura ubuzima, ariko ntabwo bari barampaye. 

Imana yagiye ikinga ukuboko kwayo. Leta yo yahoraga ishaka kunkoresha no kunkosora, ishaka gukora ubugorora-ngingo mu butumwa natangaga, ariko abahutu bo nti bashakaga kwihana bibaho. Mbega ngo ndakubitana n’ibikomere by’abahutu n’iby’abatutsi! Abatutsi bo ngo kubera jenoside bakorewe, bahora ari abere. 

Nabwiwe n’Imana kubyandikaho, mbanza no kwanga ntanga n’ingero zifatika zo kwirengera, ariko byaje kunyuzura mbura uko nabyigobotora, mbura aho mbihungira maze ndatangira ndavuga : hari mu mpera za 1999. Ntangira kuvuga nk’umusazi bimpesha n’iryo zina «musazi», ryagiye rindengera aho nabaga ngeze hose mu kaga gatewe n’ibyo navugaga. Bajya kungirira nabi bakavugana bajya impaka karibu kurwana ngo «Erega nimumureke ni umusazi»! Kandi nakomeza kuvuga ibintu nk’ibi muri iki gihugu, azagwa ku bandi. Naticwa na bene wabo azicwa n’abatutsi. Abandi bati reka reka : «azi ubwenge ndetse bwinshi». Hari n’abavuze ko mfite bwinshi bushobora no gukuraho Leta. Maze rukabura gica, bati «Azagwe ku bandi». 

Abandi bati Interahamwe niko zisigaye zikora, nazo zamenye ubwenge. Ngo uragira ngo nakomeza aya magambo azamara kabiri muri iki gihugu? Ko tureba ameze nk’uwiyahura? Cyangwa bati niko Interahamwe zihahamuka. Afite abo yiyenzaho kuko si gusa. Abandi bati «yatumwe n’Icyama»! Abandi bati ari kuri «mission» ya FDLR! 

Bigeze muri 2000 Yesu anyohereza muri Kongo-Zayire mu mpunzi. Muri 2001 nandika ibya mbere, nsubira no muri Kongo-Zayire, 2002 nkomeza ubutumwa mu madini yemeraga kunyakira, no muri za gereza zimwe na zimwe. Muri 2003 nshyirwa ku mutima kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ibaruwa taliki ya 09/02/2003. Nyuma nandikira idini rya ADEPR n’izindi nzego z’amadini amwe n’amwe. Nyuma nibwo natangiye kwandika iki gitabo.