261

igikoresho cyo gusohoza umuvumo w’amaraso kuri we mu buryo ugizemo uruhare. 

MU RWANDA NTA MAHORO AHAMYE AHARI KUBERA UMUHAMAGARO 

Kubera uburyarya, ubwibone, n’ubugome uhereye cyera kose, ba sogokuruza bari abanyezima cyane. Ntabwo izima rigira icyo rimara ahubwo rirangiza. Iyo abantu cyangwa igihugu kiriho umuhamagaro w’Imana nkatwe bisaba kubyitondamo. Dutabare dore isaha yatugeranye. Nta mahoro kuko umuhutu aryarya umututsi, uyu nawe akaryarya umuhutu, uhereye cyera kose nta kuri kuturimo turaryaryana, yewe no mu bitwa ko bazi Imana ndetse bayikorera na ho harangiritse. 

None nanjye nkurikije ikusanyamakuru nakoze kuva nyuma ya 1994 nasanze nta kuri kwibera mu banyarwanda, kandi na mbere y’aha ni ko byari bimeze uretse ko bitari byagakura neza kuko nta mahano akabije yari yarabaye, ndavuga cyane ku bakozi bitwa ko ari ab’Imana : 

• Abapasitori ni abanyabinyoma. 

• Abanyepolitiki ni abanyabinyoma. 

• Abanyamadini bo ni ko bamye, ni abanyabinyoma no kurushaho. Biranababera kuko bavangavanga mo n’udukorwa tw’amajyambere. 

• Abapasitori benshi basigaye ari bo bahagarariye ibinyoma n’indi mirimo iteye isoni. Abarokore ni abanyabinyoma no kurenzaho. 

Nsanga bose batahiriza umugozi umwe wo gutiza umurindi kuzuza inshingano za ANTIKRISTO watangiye gukora mu mayeri menshi akoresheje amajyambere n’ibindi ashamikiye ho. Ariko mu Rwanda ho arakabije, wagira ngo iki gihugu ni cyo kizuzurizwa mo imigambi ye yose, none kikaba kiri mu igeragezwa (pays pilote). 

Nasanze Imana ari yo izarangiza ikibazo cy’Abanyarwanda, kandi ndabivuga neruye : Nidukomeza kwinangira tukihindura ba «najyuwa», ndayisabira izandinde kureba umujinya wayo ku Rwanda no ku banyarwanda. Izarebe aho impisha kuko sinshaka kubitaha mo, nkeneye kureba nyuma y’ibi. Kandi Imana igiye guhana abiyita Abanyarwanda mwa bahutu, mwa batutsi, mwa batwa mwe! Sinzi inkuru mperutse kumva ngo hari umuyobozi w’umusirikare wahitishijwemo ati se Imana ibahitishijemo INTAMBARA N’INZARA nk’ibihano mwahitamo iki? Wowe wahitamo iki Afande? Ngo asubiza vuba yiyizeye kuko ngo azi kurwana cyane ngo yabiherewe n’igikombe n’impeta nyinshi, arasubiza ngo «ahisemo intambara». Undi ngo yahise yiyamirira aramusubiza ati : ayiweeee ko uhisemo nabi se nyabusa! Kuko iyo uhitamo inzara, wenda abantu basuhuka abandi bakiyiriza ku ngufu, bakajya guca incuro na za PAM zikabona