Bimwe muri byinshi nagiye menya, naba nsenga, ubushakashatsi nakoze muri za gereza zose, mu mpunzi no mu ngando zose z’abajenosideri bemeye ibyaha ngo bakabisabira imbabazi, n’abo muri FDLR b’abacengezi batahaga bagahitira mu ngando ya Mutobo mu Ruhengeri. Navuganye n’abapasitori b’amadini yari mu gihugu mbere ya 1994, n’abavuye hanze nyuma ya 1994, bamwe mu basirikare bakuru n’abatoya, abanyepolitiki bo mu nzego zo hejuru zinyuranye cyane cyane mu bavuye hanze. Abo mu butabera na polisi, n’abo mu iperereza nyir’izina. Abanyabumenyi banyuranye, urubyiruko, intagondwa z’abahutu, n’iz’abatutsi, no mu benegihugu bo hasi, abo bita abaturage, babandi bayoborwa buhumyi. Nagiye nandika bimwe muri byo, kuko ni byinshi cyane. Maze ntangira kwandika : «UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO : RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA».
Nibajije byinshi, ngira n’ibibazo by’aho nahera, mbese nshaka kubikurikiranya neza nk’abandi banditsi b’inararibonye. Bamwe ndetse narabarebye ngo banyungure ubumenyi, ndundanya n’ibitabo ngo ndebe ibyamfasha, nsoma amateka n’ubuhamya bwa bamwe biratinda. Nshakisha byinshi byo kureberaho, ndetse ntangira kwihugura mubyo nari nkeneye kumenya, nk’amateka cyane cyane no kugira abandi inama. Nigira n’umunyabumenyi kuko nasomye n’ibitabo bitandukanye byinshi cyane ibirebana n’amateka, niga Bibiliya bya bindi bita Tewologiya, njya no mu ishuri ry’Intumwa, ari naryo nakunze cyane kuko harimo ihishurirwa ry’ibihe, maze koko ndamenya. Mboneraho no kwiga n’icyongereza kuko nta kundi byari kugenda. Igifaransa nacyo cyari cyatangiye guhura n’ibibazo by’amateka y’u Rwanda, nacyo cyari gifite ibikomere by’ibihe. Maze rimwe nsenga nsaba Imana umurongo wo kugenderamo no gukoreramo, Yesu arambwira ati «N’uko urize uramenye, ariko ntacyo bikunguye cyane kuko ubu butumwa naguhaye ni : UBUTUMWA BW’IMBUZI, (Ezekiyeli 33), ntabwo ari roman policier, ntabwo ari Mémoire ugiye kwandika, nta n’ubwo ari Thèse ya Doctorat».
Ntuzanyura imbere ya jury y’umwana w’umuntu na rimwe, cyangwa ngo unyure imbere y’abanyabumenyi b’iyi si ngo baguhe amanota. Ntabwo wandikira kuzabona diplôme y’ikirenga PHD cyangwa ikindi gihembo, cyangwa akazi, kuko ntuzigera ukorera umwana w’umuntu na rimwe. Ntabwo ukinira igikombe, kuko nta bana b’abantu bazabiguhembera. Ahubwo witegure kurwanywa na benshi, ariko nagusigiye bacye b’impande zombi bazagukunda, bakazagufasha muri buri cyiciro uzaba ugezemo. Uzanezezwa n’umusaruro uzavamo hanyuma, ariko ubu ni ibibazo gusa. Naho ubundi, aka kazi nguhaye nanjye ndabizi ko gakomeye muri ibi bihe : karakomeye, ariko «NZABANA NAWE». Ni Jye nawe, niyo mpamvu Jye nawe turimo kwandika «UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO : RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA»
