Urabona babaye abantu ho gato, ariko bafite inzara n’ubutindi n’ubukene, ntabwo bafashwe nka bene wabo bafungiye Arusha, bariyabo ni abazungu, ndetse babatunze n’agatoki ko ngo aribo babibaroshyemo, urebye mbese babafitiye ishyari ryinshi, kuba aribo babibateye maze bakaba aribo barya neza, bambara neza, n’ibindi byose byiza birebana n’imibereho n’iterambere, maze umwe akoresha rya jambo ngo ufite azongererwa. Bazi kubicurika cyane.
Urabona babaye abantu ndetse batangiye no kunkunda hari ibyo nabacyuriye duhuriyeho, baranganirije kuko nabahaye umwanya wo kumbaza ibibazo, abadashaka ko Diregiteri abimenya banshyize ku ruhande, hari na ba Porokireri na za maneko nyinshi z’Inyenzi ntibashakako babumvira ibintu. Ndumva mbafitiye imbabazi nyinshi, bari abagabo bitunze, benshi ndabazi twariganye, cyangwa twarakoranye, cyangwa twaraturanye, umutima urandya. Ndumva mbakunze cyane mu mutima, «ndi umwe wo muri bo» (Obadiya 1:11). Satani we! Uri umugome uzashya. Bafite impano nyinshi zitandukanye, cyane iyo kuririmba, nibo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu, abandi ni abakanishi, abafundi, ubukorikori, ariko abize nibo bamwaye kurusha abandi, kubera umutimanama ubibutsa ibyo bakoze kandi bari abanyabwenge.
Turasenganye bansabye kujya mbaba hafi cyane no kujya mbabariza ibibazo bimwe. Batangira kurira noneho, ndabihaniza ku birebana n’amadini yabo mbabwirako nanone arekereje ngo yongere abapakiremo za idéologies zayo z’amacakubiri, nsanga nabo barabizi ariko nta kundi bagira kuko hari abo ayo madini atunze.
Uyu yahoze ari Pasitori mu idini rimwe araboroze cyane ndetse yihannye na Gacaca itari yaza ati sinzi uko byagenze nabonye nica abatutsi… Araboroga ati «Imana imbabarire, bo sinziko bazambabarira». Haje undi ati wowe uri Pasitori wacu waratwiyemeje, urabona abatutsi batazatumara, ko bakirakaye cyane? Numva nifitiye ubwoba nakwisigarira hano. Ndabahumuriza ko uwihannye neza Imana izamurengera, kandiko napfa azajya mu ijuru.
Ngeze ahandi, bansaba kuzajya mbana nabo ibihe byose nk’aho nanjye mfunze. Bamaze gusobanukirwa imiruho n’imihati umuhutu afite, turayaze nanjye mbabwiye ibyanjye aho bingeze turangije bashyiraho «moral» ya Yesu itari iya Komisiyo, maze si ukubyina bavayo doreko nabyo babizi, uhamagara «kosi» bati «mojya», wavuga uti «Yesu ashimwe» bati «ahimbazwe». Hari n’aho nagiye. uwari ubayoboye yari «sérieux» cyane yabitaga «Bene Adamu», bazi ubwenge, buri wese afite aga «sachet» ke. Ubwo imvura iraguye twari hanze, noneho tujya aho barara ni ku isima hasi mu ishuri. Icyo gihe abanyeshuri bari mu biruhuko ariko kuribo ni nko kuri matelas kuko bamenyereye ubuzima bubi bwo muri gereza. Tuhageze mbanza kubihaniza ko batazasohokana ama sachets kubera
