kwangiza ibidukikije, ko bahita babonana na Mme Rose Mukankomeje. Baraseka ngo ariko Inyenzi nazo zarabizanye, zadukanye urwenya, ngo nazo zishyizeho. Babimbwira gahoro kuko hari ba maneko benshi; twinjiranye n’ucunga abavuga nabi Leta kandi baramuzi. Hafi ya bose bateye ibiremo mu myenda, badoze amakabutura muri za shitingi. Maze mbona umuvumo birambuye. Ndashakako bose bambara neza, barya neza ariko ntibishoboka, bitwa «abajenosideri».
Ndabasezeye kuko burije bemeye gucira bugufi abacitse ku icumu bashyizeho akaririmbo ngo «iyo mbibutse ndabakumbura» (benewabo basigaye mu mashyamba cyangwa abapfuye), bambariyeko bagiye cyangwase ko bagarutse, niba bakirihose bagenzi bazaje bakatumara irungu, bakurikizaho «iyo Mana dusenga irakomeye», basozesha «Ninde wavuma uwo Imana itavumye, ninde wavuma uwo Imana yahaye umugisha»?
Tugeze ahandi mu gitondo, hari abagore benshi bishe abatutsi, n’ahandi bari bahari ariko hano birakabije, umwe ati «wa mudamu we : erega twakoze ibirenze amahano!» Araturika ararira ati Imana itubabarire. Ngeze mu b’i Kigali y’umujyi niho iwacu navukiye, bamwe twarareranwe, twariganye, abandi kera bari ba«fiancé», abandi twarakoranye benshi turaziranye, barampamagara mu izina, numva umutima urandya ndiyumanganya, mbonye uko basa, ariko noneho mpura n’agahomamunwa i Kigali-Ngari… Ntangiye kubwiriza mbona babyara banjye babiri (2), byose birahagarara, nsaba uwari uyoboye agahusa ko kubaramutsa, binaniye kwihangana turahoberana turarira, bati n’abandi bari hano. Ati kandi na wa… wundi ari mu ngando y’i Bicumbi. Mpindutse igicucu mbaza Imana icyo impora, sinabona igisubizo, ariko nabazaga ibyo nzi nk’umwarimu.
Ngeze ahandi umukozi wa parike ngo afite lisiti y’abagomba gusubira muri gereza ku mpamvu zinyuranye, abasigaye bahahamutse, baribaza ibya za gereza, abandi batunyuzeho bashorewe na polisi ngo batandukane n’abandi. Umwe twari kumwe wacitse ku icumu ati yeeee! yooo! Ati uziko ari kuriya badushoreraga batujyanye ku cyobo? Ahita arira ngo naba nabo maye ni ugusubira muri gereza, ejo Kagame akabakuramo. Ahita yihanagura yibutse ko turi kumwe kuko nanjye yabonye amarira anzenga mu maso, hari uwo tuziranye twari twaganiriye twishimye none bamusubijemo, aragenda akebuka andeba ahari agira ngo hari icyo namumarira, ndagerageza kutagira uruhande mbogamiramo ariko birakomeye.
Nanone hari aho tugeze dusanga umukozi wa parike azanye lisiti y’abagomba gusubiramo, kandi muri bo harimo abo nzi, numva ikintu nanone bampamagaye mu izina, mbona ni abanjye kandi sinemerewe no kuvugana nabo, kandi sinemererwa no kurira kuko naba ngaragaje ubuterahamwe, kandi ndi kumwe n’abakomeretse
