Ni «JYE NAWE»! Andika nk’aho uhagaze imbere y’imbaga y’abantu urimo kubwiriza nk’uko usanzwe ubigenza aho ubwiriza mu biterane hose. Ntiwihindure ibyo utari byo ushaka gusa n’abandi. Ibuka amagambo nakubwiye igihe naguhamagaraga, nkagutoraniriza gukora uyu murimo. Nakubwiye ko nzagukoresha mu buryo bwihariye kandi budasanzwe : «Je vais me servir de toi d’une façon particulière et unique». (Taliki ya 28-11-1996).
«Zirikana» ibyo nakubwiye byose kandi «ntuzangambanire». Hanura nk’uko nakugize kuba umuhanuzikazi uhanurira amahanga cyane cyane igihugu cyawe n’Ibiyaga Bigari. Wirinde no gushyiramo ikinyabupfura cyinshi, wirinde amarangamutima, wirinde kugisha inama abandi ngo bagukosore ugire ibyo ukuramo n’ibyo wongeramo utabanje kumbaza, kuko iyo uhagaze imbere yabo umvugira ntawe ujya aza kukungura ibitekerezo, uvuga ibyo nshaka ibindi bikaba nyuma. «Iri ni Ivugabutumwa», ntabwo ari ibiganiro-mpaka. Kuko, uri wowe uko nakuremye, ntawe musa, naraguhamagaye, ngutoraniriza uyu murimo w’umwimerere, ntawe muhuje akazi. Urasabwa kwihangana no kumvira. Hagarara neza umpange amaso gusa. Ndabizi ko bizagutonda kuko buri gihe abatoranijwe bashaka gusa n’abandi, kenshi bagahura n’ibihano bibagarura ku murongo. Wirinde : .
• Uzangwa cyane na bene wanyu, «abahutu», kandi ubafitiye umutwaro.
• Bazakugambanira nk’uko nanjye ari bene wacu bangambaniye. «Abayuda».
• Uzageragereshwa ibihendo by’ubutunzi, n’abatutsi bavuye hanze, FPR, ntuzabyemere uko bizaba bimeze kose, nzakwihera ibyawe mu gihe cyabyo. Baziyoberanya bihindure intama kandi ari amasega. Kuko ubu uri mu igeragezwa rikomeye, nuritsinda, nzaguha umugisha ubure aho uwukwiza.
• Mpamiriza imbere y’abantu, nanjye nzaguhamiriza imbere ya Data n’abamalayika be. Kandi koko nzaguha umugisha, ndetse uzaba isoko y’umugisha.
«Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho» (Imigani 10:22).
• Nyuma abatutsi bavuye hanze bazakwanga urunuka kubera kwanga guhinduka igikoresho cyabo, kandi n’ibihe bizaba bibagereyeho, n’Umwuka Wera azaba arimo kubatsinda, anabemeza iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka (Yohana 16:8).
• Bazinangira imitima, benshi ntibazamenya igihe bagenderewemo
