283

«9Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, 10kuko umutima ariwo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ariko yatuza agakizwa.» (Abaroma 10:9-10). 

Subira muri aya magambo wowe ushaka gukizwa uti : 

«Mwami Yesu ndatsinzwe ku bw’Ijambo ryawe, none ndakwakiriye mu bugingo bwanjye ngo umbere Umwami, Umukiza n’Umucunguzi. Mbabarira ibyaha byanjye byose nakoze ibyo nzi n’ibyo ntazi, n’iby’ababyeyi banjye bakoze. Nyejesha amaraso yawe waviriye ku Musaraba i Gologota. Unyandukure mu gitabo cy’urupfu unyandike mu gitabo cy’ubugingo. Uhereye ubu ndakijijwe mbaye umwana w’Imana. Mana ndagushimiye ko umpaye agakiza kawe ku Buntu, mu izina rya Yesu Amen!» 

Ikitonderwa : IYO MVUGA, NKANDIKA UBUTUMWA NTABWO ABA ARI IBIGANIRO MPAKA. Nta nama nsaba, nabivuze kenshi, sinsaba gukosorwa, kugawa cyangwa gushimwa. Ahubwo icyo nkenera ni kimwe gusa; ni inkunga ya buri wese ushaka kumenya icyo twakora. Ibyo gusa. Ndabizi amatwi arimo urupfu ntiyumva ihoni, kandi njye ndi umwana w’Imana, nabyawe n’Imana, navutse ubwa kabiri, nkaba n’igikoresho cya Yesu n’intumwa ye, nkaba n’umuhanuzikazi uhanurira amahanga, nkaba mfite n’akazi ko kugarura Itorero rya Yesu Kristo ku Rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi, (Abefeso 2:20). 

Nkaba mparanira n’uko «UBWIZA BW’INZU YA NYUMA (ITORERO) BUGOMBA KURUTA UBW’IYA MBERE», (Hagayi 2:9) ngakunda no kuyoborwa n’Umwuka Wera, kuko aho nagiye nyoborwa n’abantu byagiye binkoraho. 

Wowe ukunda impaka ujye uhora kuri radiyo wumve ibiganiro byitwa : KUBAZA BITERA KUMENYA na «WARUZIKO», cyangwa se «UTUNTU N’UTUNDI».