286

None Imana ishimye kandi ko mbigezaho abatabizi nkanibutsa abo nabibwiye ko noneho byafashe indi ntera ari nayo ya nyuma. 

Bene Data, ikibazo kiracyari insobe ndetse cyane ari mu madini yiyita Itorero, ari no mu gihugu. 

• Abiyita Abanyarwanda turacyafite ikibazo cy’amoko cyashinze imizi, ni nacyo nyirabayazana w’ibibazo byose tubona n’ubwo mwaba mubona ntaho bihuriye, cyangwa mugatanga ibindi bisobanuro, ariko ni umwuka mubi uteza inzangano z’urudaca no mu bahuje ubwoko cyangwa abavandimwe n’abandi. 

• Igihugu cyahawe Satani n’abatubanjirije, benshi murabizi, n’ubwo mwabyirengagiza, kuko igihe cyose twaramyaga ibigirwamana Imana yarandikaga na Satani ikarega. Cyeretse ahari niba mutazi ibigirwamana ibyo aribyo. 

• Igihugu gifite ibigirwamana by’ibinyamahanga kuva aho cyabereyeho, kugeza ubu birakicaye ku ntebe, kandi kiriho umuhamagaro. 

• Igihugu cyamenekeye mo amaraso atagira ingano cyane cyane ay’itsembabwoko abahutu bakoreye abatutsi n’ay’abatutsi bihoreye bakicana abahutu umujinya mwinshi w’inzika. Byonyine ibi uko ari bine birahagije kugirango igihugu kijyeho imivumo. 

Ntiriwe mvuga iby’ubugome, ubugambanyi, ubusambanyi, uburyarya, ubujura buhanitse bwo mu rwego rwo hejuru busahura igihugu bita icyabo bagirango birengere macuri. Kwiba no kunyaga imfubyi n’abapfakazi, kutagonda amajosi murabizi namwe ubwanyu ko nta kigeze gikorwa ngo biveho. Haba gucira bugufi Imana, haba mu rwego rw’Itorero, haba mu rwego rw’igihugu. Amaraso atabaza ngo ahorerwe ari ku butaka bw’u Rwanda ubwayo arahagije kugirango akomeze ateze igihugu n’abagituye ibyago byo kumena ayandi (Kubara 35:33). 

Ibyaha byo kumena amaraso, guhora mu ntambara z’urudaca, kwangwa birenze urugero kandi nta mpamvu, n’ibindi bizanwa no kutubaha Imana kandi idushaka turiho umuhamagaro utangaje, ntibagiwe guhorana buri gihe abenegihugu bari hanze barwanya abari imbere mu gihugu.