288

Nimwumve rero, Bene Data dusangiye kwizera Yesu Kristo Umwana w’Imana, nimwumve icyo Imana ishakako dukora nk’abana bayo, nk’abakozi bayo, nk’intumwa zayo, nk’itorero, nk’ igihugu. Ibi kandi bigomba gukorwa vuba : 

1. Abakozi b’Imana b’Imana b’abahutu bihanire Imana n’abatutsi n’igihugu n’isi yose ku byabaye mu Rwanda uhereye muri 1959 kugeza ubu. Abahutu bihane itsembabwoko muri rusange, kuko ari icyaha bihariye. Nta mpaka zirimo. 

2. Abayobozi ba Kiliziya Gatulika b’abahutu, amadini yibumbiye muri CPR (Conseil Protestant au Rwanda», ADEPR, Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi n’abari mu yandi madini nka INSTITUTIONS bari mu Rwanda mbere ya 1994 (ntabwo ari ivangura n’uko bahuje ukwemera ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana ko yapfuye akazuka), bihanire Imana n’abatutsi, kuko ntacyo bakoze ngo baburizemo cyangwa ngo bahagarike ibibi byose byabaye, cyane cyane itsembabwoko, kandi bari babifitiye ubushobozi n’ububasha. Ahubwo bararishyigikiye. 

3. Aha ADEPR iratungwa agatoki cyane, kandi nabo narabibamenyesheje. Ariko kugeza ubu ntacyo bakoze. Barabizi ko ingaruka zo kutihana zagiye zibagaragura, kandi sibo bonyine zigaruka, biteza n’igihugu cyose ibibazo by’urudaca. 

4. Abakozi b’Imana b’abatutsi bihanire abahutu ku byabaye mbere ya 1959 igihe cy’abami na nyuma ya 1994. Ni ba sekuru na sekuruza babo bakoze ibyangwa n’Uwiteka maze biryozwa ababakomokaho kuko bo «ba sekuruza batari bakiriho ngo bahanwe» (Amaganya ya Yeremiya 5:7), bazihane n’ibyabaye nyuma ya 1994 kugeza ubu, iby’Imana itishimiye, harimo guhora n’ibindi. N’ubwo ibyinshi byatewe cyangwa biterwa n’ingaruka z’itsembabwoko, ari nayo mpamvu rigomba kubanza kwihanwa n’abahutu mbere y’ibindi byaha byose byakorewe muri kino gihugu. Iri ni IHAME ndakuka. 

5. Abakozi b’Imana b’abahutu n’abatutsi ni bamara kwiyunga bazihane ibyabereye mu gihugu, bihanire