29

• Benshi bazihindura inshuti zawe atari zo, nzabakurinda.

• Ntuzigere ugira umwana w’umuntu wizera uko azaba ameze kose. (Biragukomereye cyane, kuko ukunda gusabana n’abantu, niyo mpamvu bazabanza kuguhemukira cyane, kugira ngo ubone kujya ku murongo). 

• Warababwiye barakuninira none banze kumva ariko ntibazanga no kubona. 

• Bazakwifuza batakikubonye. Uzajye uhorana imbabazi nyinshi. 

• Bazakwanga urwango kirimbuzi, ndetse bazanagerageza kukwamburira ubuzima kenshi, aho nzaba naragushyize, aho uzaba uri icyo gihe. 

• Nzaba nkujyanye kure yabo nguhishe akanya gato, kugira ngo igihe cyabyo nikigera, abazasigara bazibuke ko wabibabwiye. 

• Nzakugarura mu gihugu nyuma gufatanya n’abandi kugihindura. 

• Ariko muri rusange IGIHE kizaba cyarangiye.

• Iyaba barumvise imiburo nabagutumyeho ntabwo bari kuba bagiye kurimbuka aka kageni. Kandi abari hanze nabo uzababwire ubanyihanangirize uti «Nimwihane ibyaha byanyu byose cyane mwihane inzangano z’amoko n’uturere ziri mu mitima yanyu, muve mu bigirwamana, munsabe kubakiza kuko ninjye Mukiza w’abari mu isi». 

«Nimwumvira Uwiteka muzarya ibyiza byo mu gihugu, ariko nimutamwumvira inkota izabarya». (Yesaya 1:19). 

Kandi uzababwire uti «Abo bose bafite umururumba w’ubutegetsi ngo bwo gukuraho Kagame n’imikorere ye, no gutegeka u Rwanda, ntabyo bazabona. Nzabuha abafite imitima imenetse bahindishwa umushyitsi n’Ijambo ryanjye. Kuko nk’uko naciye Sawuli ku ngoma narateguye Dawidi, uko niko ngiye kubigenza». 

• Ibihe bije biraruhije, biruhije abiyita Abanyarwanda mwese ari abari hanze cyangwa abari mu gihugu, murarushye… murarushye… mwese murarushye! 

• Abanyantege nkeya bafite ubugingo buhoraho ngiye kubacyura mbavane mu isi, kuko ntabwo bazihanganira ibyago n’imibabaro bigiye kuza ku biyita Abanyarwanda n’ahandi hose mu isi. 

• Abandi nzasigaza n’abo kuzankorera mu bwitange bwinshi, bwo guhangana akanya gato n’imikorere ya Antikristo watangiye gukora ku mugaragaro, hari n’abo nzasigaza bo kuzabara inkuru gusa. 

• Mu gihe gito ndaba nkuruhuye gato, ndagabanya ku mutwaro wari ufitiye abiyita Abanyarwanda, «Hari aho ndi bukunyuze mu ishuri», ariko mu kindi gihe nzongera nongere umutwaro w’abari mu gihugu imbere ndetse n’abari hanze abitwa