Maze mukiyibagiza iby’ingenzi munafite mo inyungu z’iteka ryose. Kuko ntacyo byazabamarira, mukomeje kurundanya ubutunzi mutazarya, ntibuzanaribwe n’ababakomokaho, mukazanabura n’ubugingo buhoraho. Ibyo byubahiro nabyo muzi neza ko bishirana n’ibihe. Ntimuzibeshye ngo muzamera nk’ayandi mahanga ndabarahiye. Kuko muriho umuhamagaro wihariye niyo mpamvu abigisha bamwe baza bakabashyushya kandi nta muhamagaro ibihugu byabo bifite. Byazamera nk’igihe abisirayeli barambirwa Uwiteka bagasaba Samuel ngo abwire Uwiteka ko batakimukeneye bishakira umwami barebesha amaso. Abantu dukunda kureba ibigaragara kandi ibitaboneka nibyo bitegeka ibiboneka. Ibyakurikiyeho namwe murabizi. U Rwanda, «Ibiyaga Bigari», nirwo gipimo cy’ibihe by’ubutumwa bubanziriza IMPANDA, naho Isirayeli niyo itangirana n’umuhamagaro kuri Aburahamu ikazarangiriza ku mwuzukuruza we Yesu. Aha nutahumva nzahagusobanurira twitonze.
Tugeze igihe cyo kurenga amadini yacu, imihango remezo, imihamagaro yacu, ibyubahiro byacu, impano zacu, intera tugezeho mu buzima no mu mapeti, imibereho n’ibindi, maze tukarebera hamwe icyakiza abiyita Abanyarwanda. Kuko ahaho turahahurira twanze dukunze. Imana nitwe, njye nawe, izabaza kandi ni tutabikora tuzahomba duhombeshe n’abandi, Imana yo ntijya ihomba, ikomeza gahunda, ariko birayibabaza bikaba byanayirakaza.
Itsembabwoko ryabaye kubera uburangare buvanze n’ubugome no kudahishurirwa no kubogamira ku bwoko by’abari bazi Imana icyo gihe. Satani yarabihereranye, abagombaga guhagarara mu cyuho, iyo bivuzwe biterera hejuru bagahita bavugako basenze. Yee! Nanjye ndemeranya nabo ko basenze, ko twasenze ndetse cyane. Ndetse nanjye narasenze. Ubwo twasenze rero twaranashubijwe. Rwose nta rubanza ruhari, iyo usabye urahabwa, iyo usenze urasubizwa.
Aha rero n’ubwo hari abacitse ku icumu ry’itsembabwoko, ni réserve Imana yisigariza buri gihe kuko ntabwo yakwemerako ubwoko bushira kandi ibufiteho umugambi. Yashoboraga no gusigaza 8 nk’igihe cya Nowa, cyangwa 3 nk’igihe cya Sodomu na Gomora. Kuko ntabwo abatutsi bari gushira kandi Imana ishaka kubakoresha bari kumwe n’abahutu.
Uzi ukuntu bizaba bifite imbaraga. Ntukomereke! Ntibyabuza abo basenze kwemerera imbere y’Imana ko batabitunganije, kuko biteye isoni kuvugako mbere ya 1994 hari abinginzi mu gihugu bingingira igihugu, ni ugutera agahinda kuko wabazwa niba waringinze ngo Itsembabwoko ribe. Wafatwa nk’uwarigizemo uruhare. Ndagusaba gucecekera imbere y’Imana kugirango ubanze utekereze neza.
