295

na Mwuka wera, agahinduka rimwe mu mabuye yejejwe agize inyubako imwe, ariryo Torero Kristo abereye umutwe. Umuntu ku giti cye ni «temple» y’Imana (Data, Mwana, na Mwuka Wera). Abakristo bose, batari ab’icyitiriro, nibo bagize Itorero, ariryo umugeni wa Kristo. 

Abavuye hanze baraje bakomereza aho byari bigeze (aho bari babisanze). Barihutaga cyane bashaka kuba mu gihugu cyabo, bari bahaze ubuhunzi. Igihugu gikomereza aho byari bigeze. Abari mu Rwanda, ba twebwe, dukomereza aho byari bigeze. Kandi byari bibi bikabije. Dukomeza gushinyiriza (résister). Maze bivanga n’ibyo abavuye hanze bazanye, aba nabo basamwa n’ibyo basanze, maze buri rwego rukomereza aho byari bigeze. Nk’uko n’izindi Repubilika zose zagiye zikomereza aho byabaga bigeze. Nk’uko n’abami basimburanaga bagakomereza aho byabaga bigeze. Iby’inzangano no gutungana agatoki, no kugambana, ubusambo, umururumba, kubeshyerana binyuze ku bagore kubera abapfumu. N’ibindi bibi bikurikira amahano. 

Ibyo Leta yiyita iy’ubumwe yikoreye nibyo buri gihe n’idini ryiyita Itorero rijyamo. Kuki badakora ibyabo? Nk’uko mbere ibyo za Leta zikoreraga idini naryo ryavugaga «ndiyo bwana», bakabafasha muri byose, bagafatanya gukurikiza umurongo wa politiki. 

Nonese kuki buri gihe mujya mubyo Leta yikoreye? Mwebwe ibyanyu ni ibihe? Imana irabaza Komisiyo y’Ubwiyunge nyakuri y’abarokore, irabaza Gacaca nyakuri y’abarokore, Komisiyo ishinzwe kurwanya Sida nyakuri y’abarokore, ishinzwe kuboneza imbyaro nyakuri y’abarokore «kuko bafite itegeko nshinga bihariye ariryo Bibiliya», n’ibindi bitagombye guteza ibibazo igihugu kuko Itorero riba ribifitiye umuti. Nonese bene Data, nituteza iki gihugu, ngo tweze intebe z’ubuyobozi nazo na n’ubu zikimeze uko zari zimeze, «aha ni mu Mwuka mvuga si amajyambere» tuzaba tumaze iki? Tuzaba dukoze iki? Mu gihe cyacu aricyo : «GIHE GISA NʼIKI». 

Murashaka se ko tumera nka Bigirankana bya ntuza… ngo wabonye inzu ihiye ati «Jyewe nimusase niryamire». Nta n’icyo bitwaye rwose kuba arijye biturutseho kubivuga kuko umusazi arasara akagera aho akagwa ku ijambo. Niba rero mwararindiriyeko ndigwaho, jye akazi kanjye ni ugusara nkagwa ku ijambo. Ariko kandi koko ni no kwigerezaho, Imana nayo sinzi icyo iba inshakaho. Ariko nkwibutseko nigerezaho nka Mikaya (2 Ingoma 18), cyangwa se nka Eliya (1 Abami 18: 17-38), cyangwa se (Yeremiya 14:14-18; 15:1-9; 16:10-13). Niko nanjye nabaye, niko Uwiteka angenza (Yeremiya 2:7-13), ni ko abahanuzi twabaye, gupingwa, kurwanywa ariko bigatinda ntibihere kuko biba byaravuzwe n’Idashobora kubeshya. Maze Uwiteka agasohoza Ijambo yavugiye mu kanwa ka Ezekiyeli umuhanuzi ati «33Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), nibwo bazamenyako bahozwemo n’umuhanuzi» (Ezekiyeli