296

33:33). Uko niko abisirayeli bagiye bagenza abahanuzi, maze Imana nayo ikabagenza uko yagiye ibagenza, na n’ubu. 

Abakozi b’Imana b’Abanyarwanda, u Rwanda ruri ku mitwe yacu twabyanga twabyemera, kuko n’iyo tuzasenga iminsi magana angahe, n’iyo tuzashyiraho ibyumba tukanahemba abitwa abinginzi, NTAKIZAHINDUKA KUKO DUKORA AMASENGESHO ASOZA KANDI HARI AGOMBA KUBANZA. 

Byatumarira iki bene Data dukomeje kwinangira, byatumarira iki gusuzugurana, tukanasuzugura Imana, bikagaragara nk’aho duhanganye, kandi Yo ishaka kutugirira neza, ariko twabanje kwiyunga tukabona kuba mu bumwe. Bene Data bakundwa, ari abavuye hanze nyuma ya 1994, ari abari mu Rwanda, ari abahutu ari abatutsi ari abatwa, ko Imana ishakako tuba umwe, cyane cyane mu idini ryiyita Itorero, ubu twabaye umwe koko? Subiza utitera inkunga. Mubona byaragezweho? Ko umuhutu n’umututsi Imana ishaka kudukoresha kurusha uko Satani yadukoresheje, tudafite uburyarya ubu mubona yadukoresha koko? Cyangwa namwe murashaka kuvugako twiyunze byarangiye. Bakozi b’Imana ubwanyu muzi ibyo mupfa, abenshi ni ibisambo bafite ubuhamya bubi. Ibi nabyo bigomba kwihanwa niba dukunda igihugu. Erega Imana yo ireba mu mitima, yabanza ikabakuramo uburyarya. Kandi amoko nimwe abarizwamo. Reka nkubwire ikindi utari uzi : ntabwo abacitse ku icumu ry’itsembabwoko aribo bagomba gufata iya mbere mu gukiza igihugu, bagasaba n’imbabazi z’uko batsembwe. 

Nta n’ubwo ari abavuye hanze b’abatutsi, byaba bicuritse kuko ni abana ba bandi bo muri 1959 bahunze. N’ubwo babifitemo uruhare ariko kubisobanura byagorana aribo bihannye itsembabwoko kandi abahutu barikoze bahari bakoze mu mifuka ngo ntawe ubakoraho ngo ni abere n’uvuze ko kanaka ari umuhutu ngo aba afite amacakubiri ya jenoside. Bakaba bitwaza na ya mibare ya 85% ibagira ba nyamwinshi. Ikibi cyabyo n’uko hari abahutu bakoze jenoside bashyigikirwa na Leta bagahabwa n’imirimo. Ariko kugeza ubu abahutu batakoze jenoside ni bo batotezwa. Kubera iki? Aha hari ibanga ryo mu Mwuka riri hagati y’abahutu n’abatutsi bavuye hanze, nk’uko nabisobanuye. Bafite icyo bahuriyeho ku birebana na jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994. Ariko n’uvuze ku mututsi, we aba afite ingengabitekerezo yo gufobya «jenoside». Bibaye kuriya byaba biturangiriyeho; nabisobanuye mu buryo burambuye. Byaba bisa n’uko muri Edeni Imana yari kuza ibaza Eva bwa mbere kandi Adamu ariwe bari barafatanye gahunda. N’ubwo Eva ariwe waciye urubuto akaruha n’umugabo we wari kumwe nawe. 

Aha ngaha uhitondere cyane wumve icyo Umwuka abwira Amatorero. Abakoze itsembabwoko aribo abahutu nibo nanone bagomba gufata iya mbere mu bwiyunge nyakuri kuko n’ubundi nibo