297

babushwanyuje, aha ni ukuhitondera cyane. Narabisobanuye birambuye. Ko hari ab’Imana yahishuriye nkanjye mukanga kubivuga ngo namwe muburire Abanyarwanda batazatungurwa nk’uko ubushize byatugenje, ahubwo mukikorera amasengesho ajya gusa n’ibirori ubwo murabona hari icyo bizamara? Murahima nde? Ko uwo uzaheka utamwisha urume. Abasoma Bibiliya muziko Imana yaje ihamagara Adamu kandi urubuto rwaraciwe, rukabanza kuribwa na Eva. Impamvu n’ukubera ko Adamu ariwe wari responsable. Yashoboraga kwanga urubuto Eva yamugaburiye. Bivugako byari byoroheye abahutu guhagarika intambara iyo ariyo yose yatewe nʼabatutsi. Bari bafite ibisubizo byose. Tekereza neza. 

Ko abo Imana yabwiye gusengera igihugu kuva cyera banze bakigira mu bihita bizana inyungu vuba vuba, kandi iyo bumvira Imana byari gutuma habaho kwihana rusange, ntibabyanzese ku mugaragaro bakikorera amadini n’izindi business? Imana igire ite? U Rwanda koko ni igipimo, kandi rufite amasezerano menshi meza, buri wese uyavuzeho atangazwa n’iby’Imana igiye gukora mu Rwanda, kandi buri wese ngo niwe wabihanuye. Hari n’ababitonganira, uhanuye wese ati «u Rwanda rugiye kuba Paradizo». Mbere y’uko ruhinduka Paradizo se harabanza iki? Harabanza ibingibi dusabwa gukora kugirango dusohorezwe amasezerano ku neza, turasabwa gukora «IMBANZIRIZAMASEZERANO», IMBANZIRIZABUBYUTSE. Ariko kuberako itivuguruza kandi nayo ikaba yanga agasuzuguro cyane, kandi ikaba yarirahiyeko Icyubahiro cyayo itazagiha undi. Aha rero niho ikibazo gikomeye kiri, buri wese ashakako imwubaha ikamukorera ibyo ashaka, ndetse ikajya na «chini ya burinzi», ariko we ntayubahe ntanakore iby’ishaka. NTITWIBESHYE HARI IBINTU BIBIRI, KIMWE MURI BYO NICYO KIZABAHO : Turihana nk’Itorero, nk’Amadini, nk’Amoko, nk’ igihugu, Imana itubabarire, nyuma buri wese ajye azira ibyaha bye. Cyangwa se twange iduhane kuko ifite n’ibihano byinshi. Aha rero niho hakunze gutera itiku, kubera gutinya guhanwa, kandi twanga kumvira, ngo hari abazi gusenga babikuyeho, ngo byavuyeho. Abavuga ibyo ni abanzi b’umusaraba, nizo nakwita inyangarwanda zidashaka ko iki gihugu gikira, bashaka kuduhoza mu ntambara za buri gihe, ikibabaje nuko bene abo bumvirwa. 

Ariko uretse Satani koko, wakwanga ukubwira icyo wakora ngo ubeho? Nonese turapfa iki? Turihora iki? Ko Imana ishaka ko tugira ubumwe ariko twabanje kwiyunga, none twe tukaba tubicurika tukabanza ubumwe bubanziriza ubwiyunge, kandi bitabaho. Maze ntihagire ubicurukura. Kuki idini ryiyita Itorero ridacurukura iriya mvugo ngo KOMISIYO Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE? 

Muyobewese ko ubwiyunge aribwo bubanziriza ubumwe? Imana Ishimwe ko aribwo bwa nyuma mbabwira kuko birangora guhora nyuranya n’abandi bavugako ari amahoro, n’ibihe byagiye. Ikindi n’uko wabyanga wabyemera Imana ikunda kandi ishyigikira abakozi bayo, Intumwa zayo, abagaragu n’abaja bayo b’abahanuzi. Kuko